Gisimba Damas: Igitekerezo cyo kwita ku mpfubyi ngikomora kuri sogokuru

Mutezintare Gisimba Damas watabarutse ku cyumweru tariki 04 Gicurasi 2023 azize uburwayi ku myaka 62; muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ikigo cye Gisimba Memorial Center cyarokokeyemo abasaga 400 biganjemo abana.

Mu Gushyingo 2015, Gisimba yashyizwe mu cyiciro cy’Abarinzi b’Igihango 17 bambitswe imidali, banahabwa ishimwe ry’icyubahiro n’Umukuru w’igihugu.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’ikinyamakuru IGIHE, Gisimba yavuze amavu n’amavuko y’ikigo Gisimba Memorial Center, asobanura ko igitekerezo cyo gushyiraho icyo kigo gikomoka kuri sekuru nawe wabitewe n’ibibazo byatewe n’intambara y’Isi yose.

Intambara ya mbere n’iya kabiri zasize isi yose imerewe nabi by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu ibihugu byinshi byibasirwa n’inzara z’injyanamuntu, ari bwo mu Rwanda hateraga iyo bise Ruzagayura yicaga abantu imihanda yose. Icyo gihe ngo ni bwo sekuru wa Gisimba yatangiye kugira igitekerezo cyo kujya azana abantu bashonje mu rugo rwe akabaramira.

Sekuru wari utuye i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, yitabye Imana mu 1976 maze ababyeyi ba Gisimba bari barahunze bagarutse mu Rwanda mu 1979, bahita bakomeza igikorwa yari yaratangiye.

Gisimba yavuze ko se amaze kwisuganya no kubona akazi, yahise akomeza igitekerezo cya se (sekuru wa Gisimba) cyo kuramira abari mu kaga afatanyije n’inshuti zitandukanye, ndetse aza kugeza igitekerezo cye ku bayobozi b’umuryango Catholic Relief Services yakoreraga, nawo wari ufite abana urera, bamwumva vuba ahita atangirana abana bane.

Se wa Gisimba yitabye Imana mu 1986 ariko yari yaramaze gusaba ikibanza n’ubuzima gatozi bw’ikigo yifuzaga gushing; ariko buboneka amaze amezi abiri yaratabarutse.

Ari mu bihe bya nyuma, nk’uko Gisimba yabisobanuriye IGIHE, se yarambwiye ati ‘nubwo ndi mu bihe bya nyuma humura Imana izakuba hafi, abana banjye ndera na barumuna bawe uzakore uko ushoboye ntibazajye mu muhanda.’

Mu 1988 ni bwo Gisimba yatangiye kubona inkunga yo kubaka agira n’amahirwe abantu benshi bamutera ingabo mu bitugu, harimo imiryango itandukanye, inshuti za se zo hanze n’inkunga ya Banki ya Kigali, ikigo cye gitangira gifite impfubyi 65.

Guhera mu 1990, ni bwo impfubyi zatangiye kwiyongera cyane kuko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari bwaratangiye hamwe na hamwe mu gihugu, Gisimba atangira kujya gushakisha ahari abana babaga bariciwe ababyeyi by’umwihariko mu Bugesera na Byumba, akabazana mu kigo nyuma akabashakira imiryango ibafasha.

Muri Mata 1994 Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye, ababyeyi bari baturanye n’ikigo cya Gisimba bigiriye inama yo koherezayo abana babo, kuko bari bizeye ko azabitaho kandi koko yarabikoze nubwo bitari bimworoheye.

Jenoside imaze iminsi mike itangiye kwa Gisimba hari hamaze kugera abana 325 n’abantu bakuru 80 biganjemo abagore. Yakomeje kubarwanaho uko ashoboye ku bw’Imana benshi bararokoka kuko hapfuye abantu 12.

Nyuma ya Jenoside abantu batagiye kugaruka mu ngo zabo ku bari bakizifite, hari ababyeyi bamwe bagize amahirwe Inkotanyi zimaze kubarokora basubira kwa Gisimba basanga abana akibafite.

Nyuma Gisimba yafatanyije na komite mpuzamahanga y’Umuryango Utabara Imbabare (CICR) bakajya bafasha abana kubona imiryango, bifashishije amafoto bashyiraga ku biro bya za komini no ku masoko, kandi byatanze umusaruro kuko abana bagiye bahuzwa n’ababo hasigara 170 kuri 325.

Bongeye kuba benshi ahagana mu 1996, ubwo impunzi z’Abanyarwanda zatahukaga ari nyinshi ziva muri Zaire, biba ngombwa ko centre ya Gisimba yongera kwakira abana batagira kivurira.

Icyo gihe haje abana benshi babarirwa muri 600 bahasanga 170, biba ngombwa ko bashyira amahema ku mbuga y’icyo kigo. Ubuzima bumaze kugaruka n’abatahutse bamaze gusubizwa mu miryango yabo, abana bari bagifite ababyeyi barabasanga, abandi bashakirwa imiryango ibakira binyuze muri gahunda yateguwe na guverinoma y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka