Gisagara: Yatawe muri yombi akekwaho kwica abantu babiri

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri.

Habimana arakekwaho kwica Nyirabavakure Vestine na Tuyihorane Jean bo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Ndora tariki 13 Gicurasi 2023.

Uretse Habimana, hafashwe kandi na Hagenimana Candida, bikekwa ko ari we wamutumye kubica, kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ku mitungo.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro n’iya Kacyiru, mu gihe dosiye yabo irimo gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, abaturage bagiriwe inama yo kwirinda ubugome.

Yagize iti "RIB iributsa umuntu wese ko kuvutsa umuntu ubuzima ari icyaha cy’ubugome, gihanwa bikomeye n’amategeko ahana mu Rwanda, kandi ko nta wemerewe kwihanira, ko mu gihe havutse amakimbirane hagati y’abantu, basabwa kwegera inzego z’ubutabera kugira ngo zibakiranure".

Icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo cya burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka