Gisagara: Uwari ufite indangamuntu yongereweho imyaka 10 yahawe ikosoye

Nyuma y’imyaka itatu ahawe indangamuntu yongereweho imyaka 10, kuba itari yakosorwa bikaba byaratumaga hari serivisi adahabwa, Eric Habimana w’i Bweya mu Murenge wa Ndora, yakiriye indangamuntu ikosoye ku wa 26 Ukwakira 2023.

N’ibyishimo byinshi, umubyeyi we Vestine Mukanzirorera, yabwiye Kigali Today ko ubu noneho n’ubwo yapfa yagenda umutima we ukeye, kuko umuhererezi we noneho na we afite uburenganzira nk’abandi Banyarwanda.

Yagize ati “Ndashima abayobozi bankoreye ubuvugizi ndetse n’abanyamakuru babigizemo uruhare, kuko indangamuntu nayirutseho igihe kinini. Nari narayibuze, n’umwana ubu afite ibinezaneza, arishimye cyane. Akiyibona yavuze ati ubungubu nanjye ndaza kuzajya nkomanga aho ari ho hose nanjye nsabe akazi nk’abandi.”

Yunzemo ati “Nanjye byanshimishije. Nkimara kubona ko irangamuntu isohotse navuze ngo n’iyo nava mu mubiri ariko umwana wanjye yitwa ko ari Umunyarwanda nk’abandi, nta kibazo.”

Eric Habimana na we, avuye kuyifata yavuze ko agiye gusubira mu kazi ko gucukura imiyoboro y’amazi yari yarakoze amezi ane gusa, akaza kugasezererwaho kubera kubura indangamuntu bari bamutumye.

Yagize “Mfite ibyishimo byinshi cyane. Nari narabuze uko najya mu kazi, none ubwo maze kuyifata ngiyeyo. Nakoraga mu byerekeranye n’amazi, bigeze hagati bantuma indangamuntu. Nari maze igihe ntakora kuko ntari nyifite.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, Théogène Nsanzimana, avuga ko indangamuntu ya Eric Habimana atari yo yonyine bari bafite ifite ibibazo babashije gukosoza, kuko bazizanye ari eshanu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka