Gisagara: Umupfakazi w’imyaka 59 yahishije inzu

Umugore witwa Espérance Mukarushema w’imyaka 59 utuye mu mudugudu wa Bazankuru, akagari ka Mugomwa mu murenge wa Mugombwa aherutse guhisha inzu tariki 15/03/2012 kubera kuyicanamo ntazimye umuriro.

Uyu mukecuru, yatangaje ko kuba inzu ye yahiye byatewe n’umwana we witwa Ndagijimana Emmanuel waraye atajimije umuriro mu cyumba bacanamo mu nzu, nuko bazinduka bagenda, umwana ajya ku ishuli ndetse na nyina ajya guhinga.

Nyuma abaturanyi babonye inzu iri gushya nuko bahita bica urugi bagerageza kuzimya uruhande rutari ruto rwari rwamaze gushya.

Amategura y’icyumba yarahiye, ndetse na bimwe mu bikoresho byari byegereye urwo ruhande birangirika.

Abaturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko akeneye ubufasha kuko usibye kuba nta bushobozi afite bwo kuba yakwisanira iyi nzu ashobora kuba afite n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe akaba ari n’umupfakazi.

Inzu yahiye igice kimwe kirangirika
Inzu yahiye igice kimwe kirangirika

Uyu mukecuru nawe yivugira ko atishoboye ndetse ko yabuze n’uburyo bwo kujya mu bwisungane mu kwivuza kandi akaba atarashyizwe mu bagomba gufashwa.

Ntitwabashije kuvugana n’ushinzwe imibereho myiza muri aka kagari ngo atubwire niba uyu muntu ikibazo cye kizwi, ariko abandi bayobozi bari aho biyemeje kumukurikirana.

Iyi nzu iherereye mu nsi y’umuhanda ugana mu murenge wa Kibirizi hepfo gato y’ihuriro ry’imihanda igana i Muganza ndetse na Kibirizi.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka