Gisagara: Kubakirwa amacumbi byatumye babona uburyo igihugu kibitayeho
Abaturage bo mu karere ka Gisagara birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya batari bafite amacumbi ubu bakaba bari kubakirwa, baratangaza ko ibi ari ibibereka ko igihugu cy’u Rwanda cyita ku baturage bacyo ntawe gisize inyuma, bagashima ubuyobozi bwiza butuma ibyo byose bishoboka.
Iki gikorwa cyo kubakira abaturage bavuye mu gihugu cya Tanzaniya, kiri gukorwa n’abasirikare bafatanyije n’abaturage muri gahunda ya Army week, abaturage n’ubuyobozi bakaba bavuga ko ari gahunda nziza inatuma abaturage batinyuka ingabo bityo bakabasha kuganira ku byatuma umutekano urushaho kuba mwiza bafatanyije.

Yozefu Kamana na Bagambe Ildephonse ni bamwe muri aba baturage bari kubakirwa batashye baturutse mu gihugu cya Tanzaniya. Bose bavuga ko ntaho kuba bari bafite ko babaga mu bizu bacumbikiwemo bitameze neza. Baratangaza ko igikorwa cyo kubakirwa cyabashimishije cyane kuko ngo aho babaye muri ayo mahanga ntibigeze babona ubuyobozi bwita ku baturage gutyo.
Bati “Twari twarabwiwe kenshi gutahuka tukanga mu by’ukuri ntitwari tuzi ko twakwakirwa gutya, baraducumbikiye baratugaburira, yewe Leta y’u Rwanda koko ni umubyeyi kandi ikunda abaturage bayo, nta bwoba tugifite kuko turakunzwe pe! Ngaho reba baranatwubakiye, ni ibyishimo gusa rwose”.
Kuba kandi iki gikorwa cyo kubakira aba baturage kiri gukorwa ku bufatanye n’ingabo z’igihugu, umuyobozi w’umurenge wa Ndora Renzaho Jean Damascene abona ari gahunda nziza ituma abaturage batinyuka ingabo.

Avuga ko habaho kungurana ibitekerezo cyane cyane ibijyanye no kubungabunga umutekano kuko impande zose zibigiramo uruhare. Avuga kandi ko umutekano unahera mu bikorwa byiza nk’ibi byo gufasha abafite ibibazo cyane ko nta mutekano umuturage yakumva ko afite mu gihe adafite aho atura.
Ati “Kubakira abatari bafite aho baba nabyo ubwabyo ni ibikorwa by’umutekano, ubu bufatanye rero n’ingabo biha abaturage kumva ko bari hamwe nazo bagatinyuka bagahana ibitekerezo ku kubungabunga umutekano, mu gisirikare cya kera abaturage babonaga ingabo bagahunga ariko ingabo zacu twe turafatanya tukiyubakira igihugu”.

Ingabo z’igihugu zifatanyije n’abaturage zubatse amazu atanu mu murenge wa Ndora akagari ka Gisagara, akaba ari amazu agenewe abaturage batanu mu birukanwe muri Tanzania batari bafite aho baba.
Muri bo harimo abagabo batatu batandukanyijwe n’imiryango yabo, umusore umwe ndetse n’umugore umwe nawe wasize umuryango we mu gihugu cya Tanzania.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RDF ntacyo itazatugezaho , amahoro baraduhaye, iterambere baza mubambere kurigeza kubanyarwanda, ni aba birukanywe muri tanzania nibahumure rwsoe igihugu kirabakunda kandi nibitari biri munzira , muture mutekane mwumveko mwageze mugihugu gitunganye , ubu nigihe cyanyu cyo gutekereza kuri ejo hazaza hanyu mwiteza imbere ndetse nimiryango yanyu
sinokubitaho gusa igihugu kiranabakunda, erega bongereho ko ari igihugu cyabo barakundana, birakwiye rwose kandi ndumva ari ibisanzwe ko igihugu , leta yita kubanyagihugu bacyo ndetse nabakigana, ibi Nibyo Kagame president wacu yashyize imbere, guha ikiza cyose abanyarwanda abo bakwiye , icyo nabifuriza nugutura bagatungana mugihugu cyuzuye amahoro nubumwe! bagakora bakiteza imbere