Gisagara: Indangamuntu yasohotse baramwongereyeho imyaka 10 ituma hari serivise adahabwa
Umubyeyi wo mu Karere ka Gisagara ahangayikishijwe n’uko umwana we adafite indangamuntu ikosoye, bikaba bimuviramo kudahabwa serivise zimwe na zimwe harimo n’iyo kwivuza kuri mituweli.
Uwo mubyeyi yitwa Vestine Mukanzirorera, akaba atuye mu Kagari ka Bweya mu Murenge wa Ndora. Avuga ko umwana we witwa Eric Habimana ubu ufite imyaka 19 kuko yavutse mu mwaka wa 2004, ariko mu mwaka wa 2020 amusabiye indangamuntu iza baramwongereyeho imyaka 10.
Agira ati “Ku Murenge bansabye gufotoza iyi ndangamuntu, ngafotoza n’igipande namukingirijeho ndetse n’indangamuntu ya kera bandikagaho abana, ndabyohereza. Kugeza kuri uyu munota iyo ndangamuntu narayibuze, amaguru yahiriye mu nzira. Umwana ararwara agahera mu rugo, sinjya muvuza kuko kwa muganga batamwakira.”
Uyu mubyeyi asobanura ko umwana we atakivurwa kwa muganga kuko imyaka imwanditseho idahura n’iyo mu cyiciro cy’ubudehe abarirwamo nk’uko bigaragara mu buryo bw’ikoranabuhanga, kwa muganga.
Akomeza agira ati “Kugeza ubu ngubu umwana wanjye ambonamo nk’utari umubyeyi nk’abandi nyamara ntarabigizemo uruhare. Kuko we atabasha guhabwa serivise nk’izo abana bangana bahabwa: simuvuza, abandi bana niba babonye ikiraka we ntiyagikora, ntiyabasha no kwemererwa kwiga imyuga ngo na we azagire icyo yimarira.”
Uyu mubyeyi yifuza ko ikibazo cy’indangamuntu y’umwana we cyakemuka, kuko yasiragiye bihagije. Ngo byageze n’aho ageza iki kibazo ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, na we amwohereza k’ushinzwe irangamimerere (Etat Civil), ariko na we ngo ahora ahuze, ntajya amuha umwanya.
Ati “Etat Civil uko ngiye kumureba, ngo afite abakiriya benshi. Kugeza no kuri uno munota.”
Tariki 12 Ukwakira 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwaganiriye n’abayobozi bo mu Murenge wa Ndora, rubasobanurira ibyaha by’ihohoterwa, runabagira inama yo kurwanya ihohoterwa n’akarengane ku bo bayobora.
Vestine Mukanzirorera yaboneyeho kugaragaza ko n’umwana we yarenganye ku bwo kuba abura serivise yemerewe nk’undi Munyarwanda wese biturutse ku ndangamuntu amaze imyaka itatu ategereje.
Théogène Nsanzimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndora, abajijwe impamvu yo kuba baratanze serivise mbi, yagize ati “Ntabwo ari serivise mbi kuko ntabwo dutanga serivise mbi. Ahubwo uriya muturage tumubwira ngo azaze gukurikirana iby’indangamuntu yarebye abatari bo.”
Yunzemo ati “Icyo namwizeza ni uko kiriya kibazo ejo mu gitondo tuzagikemura.”
Yongeyeho ko akurikije imikorere y’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA), iyi ndangamuntu itazarenza icyumweru itaragera kuri nyirayo.
Ohereza igitekerezo
|
Ababifite munshinga ibyangombwa babyihutishe kbs