Gisagara: Imvura yangije inzu z’abaturage n’ikiraro

Imvura yaguye guhera mu ma saa cyenda z’urukerera rwo kuri uyu wa 23 Werurwe 2025, yangije ibikorwa bimwe na bimwe muri Gisagara, birimo inzu n’ikiraro kiri mu gishanga cya Nyiramageni hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha.

Imvura yangije inzu z'abaturage n'ikiraro kiri hagati y'Imirenge ya Mamba na Musha
Imvura yangije inzu z’abaturage n’ikiraro kiri hagati y’Imirenge ya Mamba na Musha

Amakuru yatanzwe na serivisi ishinzwe ibiza mu Karere ka Gisagara, avuga ko kugeza ubu bamaze kumenya inzu zirindwi z’abaturage zasenyutse mu Mirenge ya ya Mamba na Gishubi.

Muri izo nzu harimo iy’umugore w’imyaka 42 ufite abana batanu. Inzu yaguye ariko ntawe yaguyeho, none umuryango wabaye ucumbikiwe n’abaturanyi.

Harimo n’iy’umugabo w’imyaka 53, yo igisenge cyagurutse hangirika amabati 20, kandi iyo nzu yari ituwemo n’umuryango w’abantu barindwi.

Hari inzu zavuyeho ibisenge
Hari inzu zavuyeho ibisenge

I Bweya mu Mudugudu wa Gatobotobo ho mu Murenge wa Ndora, na ho hari abaturage bari gutaka ko baraye batewe n’amazi mu nzu, yaturutse mu ngo ziri ruguru yabo.

Ayo mazi yinjiye mu nzu eshatu arengera imyaka ndetse yangiza na bimwe mu bikoresho byari mu nzu, igikoni kimwe kirasenyuka.

Urebye ayo mazi yateye mu nzu biturutse ku bahinze ruguru yazo, bagasiba umuferege wayoboraga amazi. Abasibye uwo muferege bategetswe kuwusibura.

Abashinzwe imicungire y’ibiza ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere, bakurikiraniye hafi ibyangijwe n’ibi biza, kugira ngo abo byibasiye bagobokwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka