Gisagara: Hatangijwe imirimo yo gushyira kaburimbo mu muhanda Karama-Rwanza
Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ku ya 6 Gicurasi 2024, mu gutangira imirimo yo gushyira kaburimbo iciriritse mu muhanda uturuka i Karama/ateliye ukagera ku isoko ryo mu Rwanza, mu Karere ka Gisagara.
Muri rusange umuhanda ugomba gushyirwamo kaburimbo ureshya n’ibirometero 11, ni ukuvuga kuva i Karama bamwe bita kuri ateliye kugera ku muhanda urimo kaburimbo uturuka i Huye ugana ku biro by’Akarere ka Gisagara, ndetse no guturuka mu Rwanza ukanyura ahitwa Cyezuburo ugatunguka hafi yo mu Rwabuye mu Karere ka Huye.
Ku ikubitiro ariko hazatunganywa ibirometero bitatu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
Yagize ati: "Ni igice cya mbere cy’ibirometero bitatu, ariko bitwereka aho tugana. Biratuganisha ku birometero 11, ndetse n’ahandi. Bizanakomeza."
Yaboneyeho gusaba ko imirimo yo gushyira kaburimbo muri uriya muhanda yakwihutishwa.
Yagize ati: "Hari igihe tugira gutya imashini zigatangira ukazajya kubona ukabona igihe twavuze kikubye inshuro eshatu cyangwa enye cyangwa eshanu. Ndagira rero ngo dufatanye, uyu mushinga wihutishwe igice cya mbere kirangire, kugira ngo dukomeze dutekereze tunashakishe ubushobozi bwo kugira n’ibindi bice tugeraho."
Yunzemo ati: "Icyo gihe bizadufasha mu kwihutisha iterambere rizanwa n’ibikorwaremezo."
Abatuye i Save bishimiye uyu muhanda ugiye kunyuzwa iwabo kuko ngo uzatuma bagerwaho n’iterambere.
Joséline Nyirahabimana ati: "Nk’abantu batuye ku muhanda mu gihe cy’izuba mu nzu haba ari ivumbi gusa gusa. Twishimiye kuba bagiye kuricubya."
Agrippine Muhawenimana na we ati: "Save igiye kurushaho gutera imbere. Hari nk’ibicuruzwa byahanyuzwaga bikajyanwa i Huye tukajya kubikurayo duhenzwe no kubizana. Biraza guhinduka."
Innocent Nzuwonizeye na we ati: "Uyu muhanda uzadufasha cyane cyane ku mihahirane. Hajyaga habaho ikibazo cy’uko abantu baje i Gisagara baca i Huye. Iyi kaburimbo rero abantu bazajya bayinyuramo, niba ari ibyo baguze amafaranga agume muri Gisagara."
Biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya biriya birometero bitatu izatwara miriyari na miriyoni 400, ikazamara amezi umunani.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turabyishimiye ko muhadushyiriye kaburimbo ariko na dora musha mamba uwo muhanda ukozwe bya dushimisha cyane kuko nawo warangiritse?