Gisagara: Bizeye ko mu myaka itatu bazaba bavuye mu bukene bukabije

Abatuye mu Murenge wa Nyanza uherereye mu Karere ka Gisagara barimo gufashwa n’umufatanyabikorwa FXB mu rugendo rwo kwikura mu bukene bukabije (graduation), baravuga ko hari intambwe bamaze kugeraho y’iterambere, kandi ko bafatiye ku rwego bagezeho mu gihe cy’umwaka n’igice, hari icyizere ko imyaka itatu basinyiye izasiga batagikeneye gusindagizwa.

Abenshi mu bafashijwe kwikura mu bukene bagiye biha intego yo korora inka kandi bakabigeraho
Abenshi mu bafashijwe kwikura mu bukene bagiye biha intego yo korora inka kandi bakabigeraho

Abenshi mu bashyizwe muri gahunda yo gufashwa kwikura mu bukene bukabije ngo baryaga rimwe ku munsi, ariko ubu hari abishimira ko barya gatatu.

Uwitwa Marie Rose Mukandinda agira ati “Mu gitondo abana bajya ku ishuri banyoye igikoma, saa sita tugateka tukarya n’abana bakarya, kandi tukaba tuzi ko na nijoro turi burye. Rwose ntacyo twashinja Imana!”

Ibi kandi ngo babikesha kuba umufatanyabikorwa FXB yarabanje kubigisha, akabatoza gukorera ku ntego, bakareka gusesagura nk’uko bivugwa n’uwitwa Marthe Kwizera.

Agira ati “Hari igihe umuntu yabonaga amafaranga akayagura inzoga cyangwa akayahahisha mu buryo atabaze. Ubu buri kwezi mu rugo tuba dufite intego, wenda tukavuga ngo tuzahaha ibiro icumi, ibindi tuzarya ibyo mu murima, amafaranga yinjiye tuzayajyana mu matsinda, asigaye tukayabitsa muri SACCO, ku buryo ubu ngiye muri SACCO nshaka inguzanyo bayimpa.”

Ikindi babikesha ni ukuba uwo mufatanyabikorwa yaragiye abagenera amafaranga ibihumbi 20 bya buri kwezi, mu gihe cy’amezi ane, agamije ko amafaranga babahaye yo kwifashisha mu mishinga ibateza imbere batayayobereza mu gushaka ibyo kurya.

N’abana babo babatangiye amafaranga y’ishuri, babagurira ibikoresho by’ishuri, kandi imiryango yose banayirihira mituweli.

Mukandinda ati “Ya mafaranga twarihaga mu ishuri no kuri mituweli ubu aguma mu rugo. Byatumye kujya guca inshuro bigabanuka, ahubwo tukikorera, noneho kubera ko twabonye n’icyo kurya tukagerageza gukora amasaha menshi.”

Biturutse ku mishinga bakoze yo kubateza imbere ndetse no kwifashisha amafaranga babashije kuzigama ku bwo kurihirwa mituweli no kurihira ishuri abana babo, bagiye bafite imishinga bakuraho amafaranga yaba ubworozi, ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi buciriritse.

Mukandinda ati “Urangura nk’ibishyimbo cyangwa ikindi kintu ubonye, ukabisubiza. Twe turaharanira kuzagura inka.”

Biteganyijwe ko umufatanyabikorwa FXB azabaherekeza mu gihe cy’imyaka itatu, kandi bavuga ko namara kugenda batazasubira inyuma.

Mukandinda ati “Twaguze ubutaka bw’ibihumbi 250. Ducuruza ihene n’ingurube, turateganya no kugura inka. Urumva ko twiteganyirije kugira ngo umushinga nuhagarara tuzabashe kurihira abana bacu amafaranga y’ishuri, nibarangiza icyiciro rusange.”

Jean Baptiste Habamenshi ufite abana batanu n’umugore, ubu akaba yarabashije kwiyubakira inzu akanayitera umucanga kandi atari yarigeze atekereza ko yabigeraho, na we ati “Nakoze umushinga wo kugura igare. Ubu mfata ibitoki nkabijyana i Butare, nabona n’ukeneye ko mutwara nkanyonga. Nibamara kugenda njyewe nta kibazo nzagira kuko namaze kumenya imikorere.”

Kwa Jean Baptiste Habamenshi mbere yo gutangira gufashwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene. Inzu yari igiye kubagwira
Kwa Jean Baptiste Habamenshi mbere yo gutangira gufashwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene. Inzu yari igiye kubagwira
Kwa Jean Baptiste Habamenshi ubu
Kwa Jean Baptiste Habamenshi ubu

Mu Murenge wa Nyanza, umuryango FXB urimo guherekeza mu kwikura mu bukene bukabije imiryango 400, ni ukuvuga 100 muri buri kagari nk’uko bivugwa na Nadine Mujawamariya, umuyobozi wungirije wa FXB Rwanda.

Avuga kandi ko batangira mu Kwakira 2022 bafashe igihe cy’amezi atandatu cyo gufasha imiryango guhindura imyumvire, aho bigishijwe kudasesagura no kwizigamira, banigishwa kugira isuku ndetse babaha n’ibikoresho by’isuku.

Nyuma yaho basabye gukora imishinga yo kwiteza imbere, babemerera kuzabaha amafaranga yo kuyifashishamo mu byiciro bibiri. Buri muryango wagenewe ibihumbi 200.

Mu rwego rwo kubafasha kugira intangiriro ihamye, biyemeje kubarihira amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza n’ay’amashuri y’abana 100% mu mwaka wa mbere, babarihira 75% mu mwaka wa kabiri kandi bazabarihira 50% mu mwaka wa gatatu.

FXB yanageneye miliyoni 12 buri miryango 100 (yo mu Kagari) y’imishinga bazahitamo yabagirira akamaro muri rusange.

Jérôme Rutaburingoga, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, avuga ko mu Karere ayobora kuva batangira gahunda yo guherekeza abakennye cyane gutera intambwe yo kuva mu bukene bukabije (graduation) bamaze gufasha abagera ku bihumbi 30, kandi muri uyu mwaka ngo hazaboneka abandi babuvuyemo ibihumbi 10.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka