Gisagara: Bifuza ko umuhanda ‘Akanyaru Belt’ washyirwamo kaburimbo
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bifuza ko bashyirirwa kaburimbo mu muhanda bita Akanyaru Belt, uturuka mu Karere ka Nyanza ufatiye k’urimo gutunganywa wa Bugesera-Rwabusoro-Nyanza, ukagera ku Kanyaru-Bas (umupaka uhuza u Rwanda n’Intara ya Ngozi y’u Burundi), kuko ngo ari wo wabakura mu bwigunge basigiwe no kuba batagihahirana n’u Burundi.
Alexis Ntagengwa ukuriye Urugaga rw’abikorera mu Murenge wa Mamba agira ati “Icya mbere cyo iwacu i Mamba harera cyane. Uriya muhanda tuwukeneye cyane kuko ari inzira ya hafi y’ubuhahirane n’ubugenderanire na Kigali. Ni inzira y’ibusamo, ku buryo ntekereza ko n’ab’i Huye bajya banyura iwacu bajya za Kigali.”
Ephrem Mukeshimana ufite uruganda rwenga ibitoki mu Murenge wa Mamba na we agira ati “Uriya muhanda urakenewe cyane kubera ko kugeza ibicuruzwa ku isoko, no kujya gutora ibitoki hirya no hino muri Gisagara no mu tundi Turere duhana imbibi nka Nyanza biratugora, cyane cyane mu gihe cy’imvura. Icyakora twabonye baratangiye kuwupima, hari icyizere ko uzakorwa vuba.”
Eric Iyamuremye, Perezida wa Coopec Impamba yatangiye ikorana na koperative z’abahinzi b’umuceri zibumbiye muri Ucoribu, na we ati “N’ubwo dufite uruganda ruwutunganya i Gikonko, umuceri uvamo ujyanwa hirya no hino za Kigali n’ahandi. Urumva ko uriya muhanda ukozwe byafasha kujyana umuceri hirya no hino. Byaba ari byiza.”
Ibi binashimangirwa n’umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Jean Paul Habineza ugira ati “Gisagara dusa n’aho dufungiranye kuko twakoraga ubucuruzi cyane n’igihugu cy’u Burundi, ariko ubona ko bo batabishyizemo imbaraga n’ubwo imipaka ku ruhande rwacu ifunguye. Ibyo bituma amasoko nka za Nyaruteja na Kabuga atagishyushye cyane.”
Icyifuzo cyo gutunganyirizwa byibura igice cy’uriya muhanda cy’ibirometero 45, uturutse i Nyamiyaga muri Nyanza kugera ku biro by’Akarere ka Gisagara ngo bakigejeje kuri Perezida Kagame kandi ngo babonaga abyumva, ku buryo batekereza ko igitinze ari ukubona ingengo y’imari.
Ati “Ukozwe byatuma umusaruro uturuka mu Mayaga ugera za Bugesera na Kigali ku buryo bworoshye. Bityo ya Gisagara igendwa tuvuga ikagerwaho.”
Uwo muhanda, muri Gisagara wamanuka Ndora ukanyura i Musha, ugafata igice gitoya cya Gikonko na Mamba, ukambuka muri Nyanza. Muri Nyanza na ho wanyura muri Kibilizi, Muyaga na Ntyazo.
Visi Meya Habineza avuga ko umuhanda bifuza ku buryo bwihuta upima ibilometero 45 uturutse ku Gisagara, ku buryo utunganyijwe abanyagisagara batakongera gukenera kunyura i Huye bajya i Kigali. Ariko ubundi umuhanda Akanyaru Belt wose wo wakomeza ukanyura i Kibirizi n’i Nyaruteja, ukagera ku Kanyaru Bas wo waba ureshya n’ibilometero 110.
Ikindi, Akanyaru Belt ngo ni wo muhanda usanganya uturere ku nkiko z’u Rwanda usigaye gushyirwamo kaburimbo.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo abaduhagarariye navuze nibyo kuko Gisagara dukeneye umuganda kandi bagire badutekerezeho