Gisagara:AERG igiye guhangana n’ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa

Umuryango w’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye na za kaminuza barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG),uravuga ko ugiye guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abana mu miryango.

AERG igiye kubafasha kurwanya ihohoterwa
AERG igiye kubafasha kurwanya ihohoterwa

Wabitangaje ubwo uyu muryango watangizaga umushinga ugamije guhugura abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku mategeko,hagamijwe kurwanya amakimbirane n’ihohoterwa, kuri uyu wa Kabiri 25 Nyakanga 2017

Muri uyu mushinga hazatangwa amahugurwa ku bayobozi b’imidugudu n’utugari,abayobozi b’imigoroba y’ababyeyi bazwi nk’Inshuti z’umuryango,ndetse n’abaturage ubwabo.

Bizimana Christian visi perezida wa mbere wa AERG,avuga ko nk’urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, ubu bamaze kwiyubaka, bakaba nabo bafite inshingano zo gufasha abaturage kubaho neza.

Ati”Twe twararokotse kandi twabuze abacu,ariko dufite igihugu,ubwo rero tumaze kwiyubaka dufite n’inshingano zo kubaka igihugu cyiza,kugirango abana bacu bazabe mu gihugu cyiza”.

Mujawamariya Margueritte umwe mu nshuti z’umuryango muri aka karere ka Gisagara,avuga ko ubusanzwe ibibazo by’ihohoterwa ndetse n’amakimbirane byajyaga bikemurirwa mu migoroba y’ababyeyi.

Icyakora Mujawamariya avuga ko hari n’ibibazo bidakemurwa kuko biba bitamenyekanye,kubera ko abaturage badasobanukiwe n’amategeko yabarengera cyangwa se ayabahana mu gihe barigizemo uruhare.

Ati”Ahanini hari ubwo umwana atwara inda ugasanga ababyeyi be barabicecetse kuko badasobanukiwe,cyangwa se n’umuyobozi yabimenya ugasanga aricecekeye.

Hari n’abamenya ko umwana yatwaye inda,bagahita batangira kumumenesha kuko batazi ko amategeko yabahana.Ibi byose rero numvise uyu mushinga uzabikemura”.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho yabaturage Clemence Gasengayire,avuga ko umushinga nk’uyu utekereza ku muryango ari ingirakamaro,kuko ubusanzwe ngo hari ubwo bo bajyaga bakemura ibibazo mu miryango nyamara ataribyo bihari.

Uyu mushinga uzamara igihe cy’umwaka umwe,kandi ukazakorera mu mirenge 6 y’akarere ka Gisagara.

Uyu mushinga kandi usanze muri aka karere kugeza ku itariki 22 z’ukwezi gushize kwa Kamena harakemuwe ibibazo by’ihohoterwa 1239,byiganjemo iby’abana bari barataye amashuri,abana bari barataye imiryango bakajya mu bigo birera abana.

Mu myaka 5 ishize kandi muri aka karere habarurwa abana 297 batwaye inda zitateguwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ibi nibyiza rwose!imishinga nkiyi Ifasha abaturage gukemura ibibazo byabo niyo dukeneye!courage twese dufatanije tuzabigeraho,twubake u Rwanda rwacu

Sanny yanditse ku itariki ya: 26-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka