Gisagara: Abatuye muri Duwane barasaba gukizwa abajura babahungabanyiriza umutekano

Abatuye n’abaturiye ahitwa muri Duwane mu Karere ka Gisagara, babarizwa mu Tugari twa Duwane na Bweya mu Mirenge ya Kibilizi na Ndora, bavuga ko bari basanzwe bumva badatekanye kubera abajura batoboraga inzu, ariko ko barushijeho guhangayika aho biciye umuturanyi wabo, bagasaba gutabarwa.

Uwishwe ni umugore ngo watewe n’abajura bishakiye inzira mu rukuta rwo mu gikari cy’iwe, bamusanga mu rugo yari asohotse bakamukubita ikintu mu mutwe agahita apfa, mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira uwa kane w’icyumweru gishize.

Ibi byabaye kandi ngo yari amaze iminsi avuga ko aterwa n’abajura nijoro, bashaka kumutwara ingurube n’inka yari aragiriye abaturanyi, yatabaza ntihagire umutabara, icyakora akabasha kubatesha. Bamwishe bari baje ubwa kane.

Umwe mu batuye muri ako gace witwa Macumi, avuga ko bari bamaze amezi atatu bataka abajura babatera nijoro, bagatobora inzu, bakifuza ko hagira igikorwa mu kubarwanya ariko ntibakibone.

Agira ati “Dufite ubwoba bwinshi cyane ha handi umuturage avuga ati umuntu azajya ajya mu nzu abare ubukeye, nashaka no kwitunganya ashake aho abikorera mu nzu. Ubu nta gusohoka hanze kuko nta gutabarana kuriho, nta n’irondo.”

Umubyeyi wari uturanye na nyakwigendera ari na we wari waramuragije ingurube na we ati “Duheruka kugira umutekano abasirikare bagikambitse kuri Duwane, kuko ari bwo abajura bataduteraga.”

Macumi yungamo ati “Twebwe icyo twifuza ni uko inzego zo hejuru zaza zikongera gushishikariza abaturage kujya batabarana, kandi bagatangira amakuru ku gihe, n’amarondo akararwa, wenda ubwo bwicanyi n’impungenge abaturage bafite muri ino minsi byagabanuka.”

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize kandi, mu Kagari ka Cyamukuza mu Murenge wa Ndora na ho, habonetse umuhungu na nyina bari bamaze iminsi bapfiriye mu nzu, bikaba bivugwa ko bashobora kuba barishwe na mwene wabo wari waje kubasura ku wa mbere, aturutse mu mujyi i Huye, akaba ngo yaba yarabakubise inyundo mu mutwe ku wa gatatu, hanyuma agasiga afunze inzu barimo.

Hari hashize icyumweru kandi muri aka Kagari ka Cyamukuza, habonetse umuntu waciwe ururimi anakurwamo amaso.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jérôme Rutaburingoga, avuga ko mu bishe umudamu wo muri Duwane, hari uwafashwe kuko yari yahataye indangamuntu. Ngo atuye mu mujyi i Huye.

Na we kandi yemera ko kutarara amarondo no kudatanga amakuru ku gihe, biri mu bituma abatuye muri Duwane baterwa cyane n’abajura, ari na yo mpamvu bafashe ingamba zo kubikosora.

Ati “Hari uburyo abantu basabwa kurinda ibyabo, ariko nanone no kumenya inzererezi ziba hafi aho kugira ngo zikurikiranwe ni ngombwa. Ntabwo umuntu ashobora kwiba ahantu atazi. Bivuze ngo ababiba ni abantu babana, ni abantu baturanye, ni abantu bagenderanirana, ni abantu bakurura abandi baturutse mu nkengero z’umujyi, bagafatanya kwiba abaturanyi babo.”

Uyu muyobozi anavuga ko umugore n’umuhungu we basanzwe mu nzu bapfuye, bishwe n’uwo mu muryango wabo washakaga amasambu, ko ibyo na byo ari ibibazo byo mu miryango basanzwe bakoraho ubukangurambaga, kandi ko bazabikomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka