Gisagara: Abaturage batangiye kumenya akamaro k’Akagoroba k’ababyeyi mu mibereho yabo
Akagoroba k’ababyeyi katavugwagaho rumwe n’abantu cyane cyane abagabo, kamaze kwigaragaza nka bumwe mu buryo bwo kongera imibanire myiza mu baturage, aho ababyeyi bahura bagafashanya gucyemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu ngo.
Iyi gahunda yatangiriye mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Gisagara mu 2008, mu rwego rwo kuganira ku bibazo biboneka mu ngo ababyeyi bahanahana inama, ntikagiye kavugwaho rumwe kuko hari abagabo bakekaga ko kazatuma abagore babo babubahuka.
Ariko kuva aho iyi gahunda ifashirije kunga zimwe mu ngo zari zigiye gusenyuka, ikanifashishwa mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo, abaturage bose barayishima cyane cyane ko imiryango yabanaga idasezeranye yamaze kubikora kubera iyi gahunda.
Umwe mu bahamya b’akagoroba k’ababyeyi witwa Cecile Mukansanga, avuga ko byagabanyije umubare w’ababana badasezeranye, kuko ari intandaro y’amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa.
Ati: “Muri iyi gahunda twigiyemo byinshi birimo kubana neza mu rugo ndetse benshi mu babanaga badasezeranye bafatiyemo icyemezo cyo gusezerana”.
Muri iyi gahunda y’akagoroba k’ababyeyi ni naho ababyeyi badashyira abana mu mashuri n’abana bataye amashuri bazanwaga bagahabwa inama hagamijwe gutegura ejo habo heza.
Donatille Uwingabiye, Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Gisagara, atangaza ko iyi gahunda yabafashije muri gahunda nyinshi zijyanye no guhindura imyumvire y’abaturage no kwiteza imbere kwabo.
Ati: “Iyi gahunda yadufashije guca ubuharike, gucoca amakimbirane yo mu ngo ndetse n’ihohoterwa bivuye ku biganiro n’inyigisho zitandukanye, bityo n’abaturage bigiramo kwibumbira mu matsinda abateza imbere”.
Kuri iyi gahunda hiyongereyemo gahunda y’igikoni cy’umudugudu, aho abagore bigishanya gutegura amafunguro arimo intungamubiri. Ndetse n’Agakono k’umwana, aho ababyeyi bahuzwa bakanigirwa gutegura ibyo kurya bitekerwa abana hagamijwe kurwanya imirire mibi.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|