Gisagara: Abarokotse Jenoside bifuza ko MINUBUMWE yabavuriza no ku bitaro by’Akarere
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gisagara bifuza ko nk’uko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), ibavuriza ku bitaro byo guhera ku rwego rw’Intara kuzamura, yabavuza no ku bitaro by’Akarere.
Iki cyifuzo bakigaragarije Imboni z’imiyoborere myiza, zikorana n’Umuryango FVA, zikunze kwegera abaturage mu nteko z’abaturage, bakabagaragariza ibyo bifuza bakorerwa kugira ngo barusheho kwishimira serivise bahabwa n’inzego z’ubuyobozi.
Martin Karangwa uhagarariye Imboni z’imiyoborere myiza mu Karere ka Gisagara, ari na we wegeranyije ibitekerezo byatanzwe mu Mirenge yose, agira ati “Abarokotse Jenoside badutumye ko tuzabasabira Akarere kubakorera ubuvugizi, bakemererwa ko serivise bahabwa ku rwego rw’ibitaro by’Intara bazihabwa no ku rwego rw’Akarere.”
Karangwa asobanura ko serivise bahabwa ku bitaro bikuru ari ukuvurwa n’abaganga b’inzobere ndetse bakanahabwa imiti, nta mafaranga batanze kuko yishyurwa na MINUBUMWE. Iyo serivise kandi ihabwa abafite nomero ibaranga (PIN) bahawe na MINUBUMWE.
Ibi byashyizweho kubera ko kwivuza ku nzobere bihenda, nyamara abarokotse Jenoside batishoboye bafite indwara basigiwe na Jenoside, akenshi usanga nta bushobozi bafite bwo kwiyishyurira izo nzobere.
Karangwa asobanura ko ababatumye bababwiye ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside ibaye hari abageze mu zabukuru ku buryo bagenda bafatwa n’indwara cyane cyane izidakira nk’umuvuduko w’amaraso, diyabete n’izindi. Rero, kimwe n’abamugajwe na Jenoside bari basanzwe bivuza kenshi, na bo basigaye ari uko.
Guhora kwa muganga kandi ngo ntibyorohera abadafite ubushobozi buhagije kuko ku bitaro by’Akarere akenshi babandikira imiti itari muri farumasi y’ibitaro, bajya kuyigurira muri farumasi yo hanze bakiyishyurira 100%.
Muri serivise sosiyare (social) y’Akarere ka Gisagara bavuga ko kugeza ubu bafite abarokotse Jenoside 1895 bivuza kenshi kuko barwaye indwara zidakira harimo umuvuduko w’amaraso, umutima n’umutwe udakira. Abenshi kandi ngo bafite imyaka iri hejuru ya 50.
Bavuga kandi ko kwivuza mu bitaro ubwabyo atari ikibazo kuko bishyura 10% by’amafaranga basabwa kuko baba bafite Mituweli, ko ikibazo ari ukwigurira imiti. Akarere kandi gafasha abo byananiye.
Abakora muri iyi serivise banavuga ko iki kibazo cyagejejwe kuri MINUBUMWE bakaba bizeye ko amaherezo kizabonerwa umuti. Kuri bo kandi, umwe mu miti ishoboka ni ugushyiraho farumasi zikorana na Mituweli, byakuraho ikibazo cyo guhendwa n’imiti, mbese nk’uko hari izikorana na MINUBUMWE ari nazo zitanga imiti ku bo ivuza.
Ohereza igitekerezo
|