Gisagara: Abakora muri Nyiramageni bifuza kumenya aho amafaranga bakatwa ashyirwa

Abasaga 100 babonye akazi mu mirimo yo gutunganya igishanga cya Nyiramageni mu Karere ka Gisagara, barinubira kutamenya ahashyirwa amafaranga bakatwa ku mishahara, babwirwa ko ari aya Caisse social (Ubwiteganyirize).

Bifuza kumenya aho amafaranga bakatwa ajya
Bifuza kumenya aho amafaranga bakatwa ajya

Nk’uko bamwe muri bo batashatse ko amazina yabo atangazwa, ku bwo gutinya gutakaza akazi babivuga, tukaba twabahaye amazina atari ayabo, ayo mafaranga bayakatwa kuva batangira akazi, kandi hari n’abamaze kuhakora amezi agera kuri atanu. Nyamara ngo iyo babajije nomero bashyirirwaho amafaranga nta gisubizo bahabwa.

Harerimana yagize ati "N’iyo tugerageje kubaza ntacyo batubwira. Turibaza ngo umuntu yazabwirwa n’iki ko bamuzigamira? Nta nomero ya caisse social, nta ki!"

Bavuga kandi ko bagenda bakatwa amafaranga anyuranye bitewe n’umushahara ababakoresha babagomba, ariko nanone ngo urebye ingano yayo yariyongereye guhera muri Mutarama 2025.

Hari uwagize ati "Mbere bankataga amafaranga 2500, ariko guhera mu kwa mbere bankata 5000 ku kwezi, kandi urebye umushahara ntiwahindutse."

Kabanyana uvuga ko ahakoze amezi atatu na we ati "Mu kwezi kwa mbere nahembewe imibyizi 13 bankata amafaranga 600. Ubuheruka bwo muri uyu mwaka ku mibyizi 22 bankuyeho 2860.

Ikibatera impungenge ni ukuba abakora akazi nk’akabo ku ruhande rw’iki gishanga, ruherereye mu Karere ka Nyanza bo batabakata ayo mafaranga, nyamara batekereza ko rwiyemezamirimo utunganya hose ari umwe.

Habyarima ati "Iyo nitegereje mbona nta gihe kinini cyo kuhakora dusigaranye. Turibaza ngo nibigendera tuzabaza nde? Nk’ubu ibipande dukoreraho barabijyana ntibabitugarurie, twebwe nta kintu na mba dusigarana. Twazahera hehe tubaza?"

Yungamo ati "Twebwe turavuga ngo baramutse banatuzigamira byaba ari akarusho, kuko twamenya ngo umuntu agize aya, cyane ko tuba tubona ari n’akazi katarambye."

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, avuga ko nyuma yo kumenya iki kibazo basabye kampani ikoresha abo baturage kubakoresha inama, bakabasobanurira kandi bakabereka aho amafaranga yabo ashyirwa, cyane ko kwiteganyiriza bifite akamaro.

Abakoresha barasabwa guha ibisobanuro abakozi babo
Abakoresha barasabwa guha ibisobanuro abakozi babo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka