Gisagara: Abafatanyabikorwa barasabwa kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’akarere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara burasaba abafatanyabikorwa kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage bayobora, bahereye cyane cyane ku bakene bagomba guherekeza muri gahunda yo kwiteza imbere yiswe graduation.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi wungirije w’aka Karere ushinzwe ubukungu, Jean Paul Habineza, muri Gisagara muri uyu mwaka ngo bafite abakene bagomba gufasha kubuvamo bagera ku bihumbi bitandatu na 800.

Abafatanyabikorwa rero ngo babasaba kubegera bakarebera hamwe abagomba gufashwa n’ibyo kubaha byabafasha ndetse n’uko babaherekeza babafasha guhindura imyumvire kugira ngo bumve ko ibyo bahawe batagomba kubipfusha ubusa, ahubwo bagomba kubyifashisha mu kuva mu bukene.

Akomeza agira ati “Abafatanyabikorwa bafite uburyo bwiza bwo kwegera abo baturage tuba duhuriyeho mu kubateza imbere. Nibabukomeze, hanyuma tujyane mu ngamba kuko imihigo ishoboka iyo abantu bayijyanyemo.”

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gisagara, ubwo basozaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu guhera ku itariki ya 8 kugeza ku ya 10 Kanama 2023, bagaragaje ko iyi gahunda yo gufasha abaturage kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi muri Gisagara n’ubundi bari basanzwe bayikora, kandi ko biteguye gukomerezaho.

Osée Dusengimana ukuriye Komisiyo y’ubukungu mu Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa muri aka Karere yavuze ko nko mu muryango AEE akorera hari abaturage bagera ku bihumbi 30 biyemeje guherekeza, bakabafasha ariko banabatoza kwizigamira, kandi ko urebye 60% byabo ubu hari aho bamaze kugera.

Abafatanyabikorwa b'i Gisagara bashimiwe kugira uruhare mu gukura abaturage mu bukene banasabwa kubyongeramo imbaraga
Abafatanyabikorwa b’i Gisagara bashimiwe kugira uruhare mu gukura abaturage mu bukene banasabwa kubyongeramo imbaraga

Ati “Hari nk’abo usanga baragiye mu bikorwa by’ubuhinzi buteye imbere, bakaba bakweza nk’ibintu by’agaciro ka miriyoni n’igice. Aho umuntu utari ufite icyo akora ubu usanga acuruza, ku munsi akinjiza nk’ibihumbi 10 cyangwa 15, kandi abikesha inguzanyo yagiye akura mu matsinda akoreramo.”

Mu batuye i Gisagara hari abatanga ubuhamya bw’uko gufashwa kwibumbira mu matsinda byabafashije kuba ubu basigaye bafite ibikorwa bibinjiriza amafaranga, nyamara mbere bari abakene.

Louise Nyiracumi utuye mu Kagari ka Duwane mu Murenge wa Kibilizi, ari mu itsinda ryiyemeje kujya riboha ibikapu, kandi umufatanyabikorwa bakorana yabafashije kubona isoko ryabyo, ku buryo ngo urebye kimwe bacyungukaho amafaranga 1300.

Ati “Turabiboha, bakaza bakaturangurira, amafaranga dukuyemo tukajya kuyaranguza ibindi bikoresho, asigaye tukayajyana kuri konti y’itsinda, tukazayakuraho, umuntu agacuruza utuntu mu isoko rya nimugoroba, ari na two tumuha amafaranga y’itsinda rya buri cyumweru.”

Emmanuel Ntibaziryayo w’i Kigembe mu Kagari k’Impinga, Umudugudu w’Ikidashya, we avuga ko yari mu Basigajwe inyuma n’amateka ariko ko yumva atakibabarirwamo ku bw’iterambere akesha gucura imbabura yigishijwe.

Abibumbiye mu matsinda aboha ibikapu ngo babikuramo amafaranga bifashisha mu bucuruzi, bikabafasha kwikura mu bukene
Abibumbiye mu matsinda aboha ibikapu ngo babikuramo amafaranga bifashisha mu bucuruzi, bikabafasha kwikura mu bukene

Ati “Ubu ndacura Imbabura nkazishora mu mujyi, bakandangurira bakampa amafaranga nkuramo ayo gutunga urugo, kwizigamira mu itsinda, kwambika umugore n’abana no kurihira umwana wanjye ugeze mu wa kane w’ayisumbuye. Ubu kandi ntuye mu nzu niyubakiye.”

Mu Karere ka Gisagara ubu habarirwa abafatanyabikorwa bagera kuri 60, ari na bo bafatanya n’Akarere muri gahunda zo guteza imbere abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka