Gisagara: Abacuruzi bashima FPR-Inkotanyi ibaremera imibereho binyuze mu bucuruzi
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Gisagara, barashima ibikorwa Umuryango FPR-Inkotanyi ubagezaho kuko bibafasha kwiteza imbere ndetse bakava mu bwigunge.

Babitangaje kuri uyu wa 2 Nyakanga 2024, mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Depite wa FPR-Inkotanyi muri aka Karere, Umuhoza Chantal.
Bamwe mu bacuruzi baganiriye na Kigali Today bo mu karere ka Gisagara, bagaragaza uko ibikorwa remezo bitandukanye bagejejweho n’Umuryango FPR-Inkotanyi byabafashije kwikura mu bukene ubu bakaba batunze imiryango yabo.

Murindarugamba Jean Bosco, waturutse mu Murenge wa Ndora, akaba ashinzwe abikorera, yagize ati: “Umwihariko wa Gisagara urihariye kuko nta muhanda twagiraga, nta kaburimbo, amazu menshi yari nyakatsi ariko kuri ubu ibyo byose byarakemutse, iyari santere yabaye umujyi ku bw’ibyo umukandida yatugejejeho muri 2017. Inganda zazanywe iwacu zahaye akazi abaturage babasha kwikenura kuko ni nyinshi, hari abaturage bahahemberwa baza bakaduhahira, ndetse hari n’abashatse ubucuruzi bakora kugira ngo borohereze abaguzi b’izo nganda kujya babona ibicuruzwa hafi".
Murindarugamba ubwo yari kuri site ya Muganza aho umukandida Depite, Umuhoza Chantal yiyamamarije, yagaragaje ko ibyo Paul Kagame yabemereye ubwo yazaga kuhiyamamariza byakozwe, birimo no kubakirwa umuhanda wa Kaburimbo.

Akomeza avuga ko nyuma yo gutora Paul Kagame, bifuza ko n’ibindi bice bihuza aka Karere n’utundi bihana imbibi ko twashyirwamo kaburimbo muri manda y’imyaka itanu ikurikiyeho.
Umutoni Liliane wari umuhinzi ariko adafite ubutaka buhagije kubera kubura ubushobozi bwo kwita ku myaka ye, ashimira Paul Kagame, Chairman wa FPR-Inkotanyi, wabazaniye iterambere ryiganjemo inganda kuko, byamubereye isoko y’iterambere mu muryango we.
Umutoni yahereye ku buzima bushariye yabagamo mbere yo kumenya FPR-Inkotanyi. Ati: “Mbere njye n’umuryango wanjye twabagaho nabi, kuko nari umuhinzi ariko ntabasha kweza umusaruro uhagije urugo. Nta Mituweli twabonaga, rimwe na rimwe kurya ari ikibazo ariko nyuma twumva ko hari uruganda rw’inzoga n’imitobe rwahazanywe, ngisha inama umugabo wanjye anyemerera kujyayo nkahembwa ibihumbi 15 ku kwezi”.

Umutoni akomeza agira ati: “Amafaranga nahembwe bwa mbere naguze inkoko eshatu, hashize amezi atatu njya mu kimina cy’abagore, tugabanye mbika amafaranga menshi tuza kugura inyana ibyaye ikimasa ndakigurisha, nyuma yaho ntangira ubucuruzi kuburyo ubungubu nta kintu na kimwe tubuze mu rugo rwacu ahubwo dufasha abandi bameze nabi”.
Akomeza ashimira Paul Kagame, ndetse no kuba yarongeye kwemera kwiyamamariza kuyobora igihugu, kuko ubuyobozi bwe buha agaciro bose. Ati: “Iyo adaha agaciro abagore, umugabo wanjye ntiyari kunyemerera gukora mu ruganda ariko kuko yaduhesheje agaciro ngo twerekane ibyo dushoboye. Uyu munsi nambaye ibirango bya FPR Inkotanyi ndetse naryama hasi nkigaragura kugira ngo muhe amajwi yose cyane ko atuyoboye neza. Hari inganda muri Gisagara kubera ubuyobozi bwiza, dufite amashanyarazi ndacuruza nkageza saa tanu z’ijoro habona ndetse hari n’umutekano. Mubyukuri umukandida wacu turamukunda cyane kandi tuzamutora kuko ntacyo atadukoreye usibye indashima nizo zinenga ibyo zitazi”.

Aba bacuruzi bagaruka ku bikorwa begerejwe bashingiye ku kuba hari agasozi k’inganda zigera kuri esheshatu zubatswe muri Gisagara, bakagaruka no ku ruganda rutunganya ruyibyaza mashanyarazi Nyiramugengeri rukaba urwa mbere mu gihugu aho rutanga Megawati 80.
Iki gikorwa cyari cyabereye mu Murenge wa Muganza ahateraniye abaturage bagera ku bihumbi 35 baturutse mu mirenge 13.

Gisagara, ni kamwe mu Turere tugize Intara y’Amajyepfo, abaturage bakaba bishimira byinshi birimo kuba 65% by’abagatuye bafite inka zibakamirwa, bakagira intego ko buri rugo rugomba gutunga inka, hari umuhanda wa Kaburimbo wa Huye-Gisagara wuzuye muri manda y’imyaka irindwi (7), inganda zirimo urw’ibigori, inzoga, imitobe ndetse n’urw’inyama ku rwego rw’igihugu ruri kuhubakwa n’ibindi.











AMAFOTO: Eric Ruzindana
Ohereza igitekerezo
|