Gisagara: Ababyeyi bahangayikishijwe n’imyitwarire y’abangavu ituma babyara imburagihe
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara igaragaza ko mu mezi atatu ashize yonyine, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu k’Ukwakira 2024, mu Murenge wa Mamba honyine habonetse abangavu 21 babyaye.
Muri uyu Murenge w’Akarere ka Gisagara kandi, mu mwaka ushize wa 2023 hari habonetse abangavu babyaye bagera kuri 51 kuri 239 babonetse mu Mirenge uko ari 13 igize aka Karere kose.
Naho imibare itangwa n’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC), igaragaza ko n’ubwo guhohotera abangavu bihora byamaganwa, umubare w’abahohoterwa utagabanuka.
Iyo mibare igaragaza ko mu Rwanda hose, mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 abana bari munsi y’imyaka 18 babyariye kwa muganga ari 5432 naho abakuyemo inda mu buryo bwemewe ari 1384.
Muri 2022-2023 habyaye 5702 hakuramo inda 1959 naho mu mwaka ushize w’ingengo y’imari (2023-2024) habyaye 5656 hakuramo inda 2201.
Ni ukuvuga ko mu gihe cy’imyaka itatu, ababyariye kwa muganga ari 22446, abazikuyemo bakaba 5544, kandi muri rusange abatewe inda bafashijwe n’abaganga ari ibihumbi 22334.
Mu babyeyi batuye i Mamba hari abavuga ko ntako baba batagize ngo bagire inama abana babo ku buryo bagomba kwitwara, nk’uko bahora babyibutswa, ariko iki kibazo ntigicike.
Nk’uwitwa Donatha Hagenimana agira ati “Iby’abana b’iki gihe sinzi uko nabavuga. Niba navuga ko bashyushye, byaratuyobeye! Tubajyana mu nzu tukabigisha, tukabereka ingaruka, tukabereka ukuntu barimo biyonona, ariko nyine tukanga tukabona batwise, tukabura uko twabigenza.”
Yungamo avuga ko hari n’aho ajya agera agasanga abana bananiranye. Ati “Abana bashaka kwitwara uko biboneye. Hari aho njya ngera ngasanga babahanura ariko badashaka kumva. Iyo umwana yatangiye kwinjira muri ibyo bintu, imyitwarire ye irahinduka, ukabona afite ubukana, ukabona arashaka kwiyobora. Ababyeyi bakavuga wapi aho kugira ngo umwana yumve ukabona aratera hejuru.”
Clémentine Musabyemariya w’i Kinazi mu Karere ka Huye, avuga ko mu myitegerereze ye yasanze hari n’abana bashukwa n’abagabo baba bagenda bimuka ku bw’akazi, aho bageze bakigira abasore bakababeshya urukundo, maze bakabandagaza.
Ati “Hari nk’umugabo uba warataye urugo, yagera ino aha akigira umusore, akahafata umukobwa amubeshya ko nta mugore afite, ugasanga na we aramwandagaje. Ari uw’aho yavuye ntamutunze, n’uw’ino aha akamuta, akajya ahandi.”
Asaba rero abakobwa gushishoza, agira ati “Aho kujya mu bagabo bafite abandi bagore kandi batazabatunga, bategereze ababo. Umuntu arihangana akazagera aho akabona uwe.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza, Denise Dusabe, asaba abana gushishoza.
Ati “Ese wowe mwana utangiye kugirana ikiganiro n’umuntu runaka, utazi, utazi inkomoko ye, bite? Ni byiza ko abana bagira amakenga ku bo bahura na bo, kugira ngo bakumire, banirinde.”
Asaba n’abagabo bahohotera abana gusigaho, abibutsa ko icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina kidasaza.
Ati “Twababwira ko uyu munsi bacira, kuko birarura. Umuryango tuwukomeyeho, turifuza gufatanya, kandi na bo birabareba. N’iyo akoze icyaha uyu munsi ntafatwe, icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ntigisaza, igihe cyose yafatwa, agashyikirizwa ubutabera.”
Ingingo y’133 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko iyo uwasambanyije umwana abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Naho ingingo y’136 yo ivuga ko uwashyingiwe ukora imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranywe na we aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe.
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni ibyo kwamaganwa koko! Aba bana baba ari bato nibyo bararikiye twinshi bakeneye, ba nyina nabo baba biruka inyuma y’ubuzima dore ko bugenda buhenda buri munsi, sinzi aho ibi bintu bizagarukira pe!Usanga urubyiruko rudashaka gukora, ntibashaka kwiyanduza, kandi bagashaka ibyiza, bazabikura he? Hakenewe ingamba zatuma urubyiruko rukunda umurimo bakava mu bwasama niho byose bihera.