Girinka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida akunda abaturage ntigomba kugurishwa - Visi Meya Murekatete

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko inka ya Girinka ari ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akunda abaturage, bityo batagomba kuzigurisha.

Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n'uwituye atemerewe kuyigurisha nta yindi isigaye mu rugo
Bamwe mu bahawe inka muri gahunda ya Girinka bazigurishije bataranazitura nubwo n’uwituye atemerewe kuyigurisha nta yindi isigaye mu rugo

Abaturage b’Umudugudu wa Nyarubuye mu Kagari ka Rukomo II baganiriye na Kigali Today, bavuga ko iwabo gahunda ya Girinka isa n’iyahagaze kubera ko abazihawe mbere bamwe bazigurishije bataritura.

Umwe yagize ati “Inka zaratanzwe ariko benshi barazigurishije n’umukuru w’umudugudu arimo, uwari ukuriye ubudehe bamukuyeho byose biri mu nshingano za mudugudu none iye yarayigurishije, twabwiye veterineri w’umurenge araza ariko kubera ko batahanwe n’abandi batangiye kuzirya”.

Undi utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kuba izi nka zigurishwa ngo bitera abatarazibona impungenge kuko bumva nta mahirwe bagifite yo kugerwaho n’iyi gahunda.

Agira ati “Niba abantu benshi bamaze kuzigurisha kandi bataritura urumva twebwe gahunda yatugeraho gute koko? Keretse nizituruka ahandi naho ubundi icyizere ntacyo rwose, ahubwo mutubarize niba twe tudakwiye guhabwa inka”.

Twagerageje kuvugisha umukuru w’Umudugudu wa Nyarubuye Nyirarukundo Berina bivugwa ko umudugudu abereye umuyobozi hagurishijwemo inka nyinshi za Girinka nawe ubwe akaba yarayigurishije, ariko ntibyadukundira kuko telefone ye igendanwa atayifata.

Gusa ariko nyuma twaje kumenya ko arwaye ku buryo atavugira kuri telefone.

Umukozi ushinzwe ubworozi mu Murenge wa Rukomo Nsanzamahoro Vedaste, avuga ko iki kibazo cy’abantu bagurisha inka za Girinka gihari mu murenge wose, ariko umwihariko uri mu Mudugudu wa Nyarubuye.

Avuga ko kuva gahunda ya Girinka yatangira mu mwaka wa 2006 kugera muri 2019, hamaze gutangwa inka 1,264.

Abazimije igicaniro (abazigurishije) ngo ni 328, harimo abazigurishije ku bushake nta kibazo zifite bangana na 172. Mu nka 328 zagurishijwe, ngo 77 abazihawe ntibazi aho baherereye kuko bimutse mu Murenge wa Rukomo, naho inka 38 abazigurishije bakaba baragiranye n’umurenge amasezerano yo kuzigaruza.

Avuga ko impamvu benshi bazigurishije byatijwe umurindi n’umufatanyabikorwa wazibahaye.

Ngo uwahawe inka na OXFAM yagombaga kwitura amafaranga ibihumbi 60 bigahabwa undi akitwa ko ahawe inka, bamwe bayafata mu ntoki bagahita bayarya inka ntigurwe.

Avuga ko mu ngamba bafashe harimo guhana bihanukiriye uwagurishije inka yahawe kimwe n’uwayiguze, kuko aba arenze ku mabwiriza.

Ati “Ubundi igihano gikomeye ni uko uwo dufashe ako kanya ayigurisha duhita tuyimwambura tukayiha undi uri ku rutonde, hanyuma uwayiguze akajyanwa kuri RIB kuko aba yarenze ku mabwiriza ya Girinka bakadufasha kumuhana. Uwaduciye mu rihumye akayigurisha tukabimenya nyuma asabwa kuyigarura atabikora na we tukamugeza kuri RIB”.

Icyakora Nsanzamahoro avuga ko hari bamwe mu bagurishije inka za Girinka bagiranye n’ubuyobozi bw’umurenge amasezerano yo kugaruza inka bagurishije.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko mu zindi ngamba zihari ari ugukomeza ubukangurambaga, abantu bakamenya impamvu bahawe izo nka bakarushaho kuzifata neza kugira ngo babone amata ndetse n’ifumbire.

Avuga ko abantu bahabwa inka bakwiye kuzifata nk’ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika abakunda bityo bakazifata neza.

Ati “Iriya nka ni ikimenyetso cy’urukundo Perezida wa Repubulika akunda abaturage, bityo na bo bakwiye kuzifata neza bibuka ko na bo bagomba koroza abandi, kugira ngo abantu bavire rimwe mu bukene. Si iyo kugurisha ahubwo ni iyo gufasha abantu kwirinda bwaki mu miryango yabo no kuzamura umusaruro ukomoka ku ifumbire itanga”.

Murekatete Juliet avuga ko abagurisha inka za Girinka batazababarirwa, ahubwo bazajya bagezwa imbere y’amategeko nk’abica gahunda za Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka