Gikondo: Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bwatangije ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage ko icyorezo cya Covid-19 kigihari kandi buri wese yacyandura, bityo bagasabwa kukirinda.

Abaturage bibukijwe gukaraba, bagenda banapimwa umuriro
Abaturage bibukijwe gukaraba, bagenda banapimwa umuriro

Ni nyuma y’uko imibare y’abandura icyo cyorezo mu Rwanda, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali yiyongereye, abenshi bakaba baragaragaye mu bakoreraga mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanaga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikondo, Suzan Mukasano, avuga ko bateguye ubu bukangurambaga kuko ubuyobozi busanzwe bufite inshingano zo kurinda abaturage, bityo bikaba bihura no kubibutsa kurwanya covid-19.

Agira ati “Ubukangurambaga burakenewe, cyane cyane kugira ngo abaturage barusheho kumenya ububi bw’iki cyorezo, ko kitarobanura, kuko buri wese yacyandura, bityo barusheho gukaza ingamba zo kukirinda”.

Uyu muyobozi avuga ko ubu muri uyu Murenge wa Gikondo hashyizweho site esheshatu zitangirwaho ubu bukangurambaga, zikaba zashyizwe cyane cyane ahantu hakunze kugaragara urujya n’uruza rw’abaturage, kuko ari na ho hashobora kugaragara abateshuka ku mabwiriza yo kwirinda.

Hari abakorerabushake bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Hari abakorerabushake bibutsa abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19

Ati “Hari site esheshatu mu murenge, zashyizwe ahari abantu benshi bashobotra kudohoka, ahari udusoko, ahari ahantu hashobora kugaragara utubari, n’ahandi hagaragara abantu benshi”.

Ubuyobozi bw’uyu murenge bwibutsa abaturage ko gutegura amasabukuru, abanywera inzoga mu ngo, ndetse n’ibindi byose binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bitemewe.

Busaba abaturage kandi gukomeza kubahiriza amabwiriza, harimo kwambara neza udupfukamunwa neza, gukaraba intoki ndetse no guhana intera hagati y’abantu.

Bibukijwe gukaraba neza intoki
Bibukijwe gukaraba neza intoki

Abaturage bo mu Murengebwa Gikondo, bavuga ko ubu bukangurambaga bwari bukenewe, kuko hari aho byari bitangiye kugaragara ko abaturage barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo.

Bavuga ko abantu bose baramutse bubahirije ayo mabwiriza, nta kabuza icyorezo cyatsindwa burundu.

Uwitwa Sibomana Innocent, yagize ati “Ku bijyanye na Covid-19, tuzi ko ari icyorezo cyugarije isi muri rusange. Kwambara agapfukamunwa neza, gukaraba intoki no guhana intera birampa icyizere ko iki cyorezo tuzagitsinda”.

Ati “Ubu bukangurambaga buratuma abantu barushaho kumva ubukana bw’iki cyorezo, barusheho gufata ingamba zo kwirinda babishyizemo imbaraga”.

Hari abaturage bahise bishyura ubwisungane mu kwivuza
Hari abaturage bahise bishyura ubwisungane mu kwivuza

Ubu bukangurambaga kandi bwanahuriranye no kwibutsa abaturage bataratanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kuyitanga, kugira ngo babashe kwivuza igihe hagize urwara.

Impamvu ngo ni uko ubusanzwe byajyaga bigera muri aya matariki, muri uyu murenge igipimo mu gutanga imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza kiri hagati ya 80% na 90%, ariko ubu ngo ubwitabire ntiburagera no kuri 60%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka