Gikomero: Hatashywe inyubako zizatuzwamo imiryango yari yandagaye ku gasozi

Abantu 324 biganjemo abatagiraga aho baba n’abandi bari batuye mu manegeka bagiye kwimurirwa mu nyubako ziherereye mu Murenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo.

Amwe muri ayo mazu yabubakiwe abatishoboye
Amwe muri ayo mazu yabubakiwe abatishoboye

Umuyobozi w’Akaerere ka Gasabo Steven Rwamurangwa yavuze ko iyo nyubako yubatswe mu buryo bw’inzu umunani zihurijwe mu nyubako imwe (8/1), ku buryo hubatswemo amazu 64.

Yagize ati “Abazatuzwa muri iyo nyubako ni abazaba bemejwe n’abayobozi bo hasi bafatanyije n’abaturage baturanye. ”

Iyi nzu yubatswe n’ingabo za RDF mu gihe cy’amezi 10, itwara agera kuri miliyoni 930Frw. Ayo mazu kandi arimo ibyangombwa byose by’ibanze kugira ngo bayabemo ndetse n’ibiribwa bishobora kumara amezi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018, abayobozi batandukanye bagiye kuhakorera umuganda, aho bahateye ibiti, byahuriranye n’umunsi ngarukamwaka wo gutera igiti mu Rwanda.

Iki gikorwa kiri muri gahunda y’u Rwanda y’icyerekezo 2020 yo kuba byibura abaturage bangana na 70% batujwe ahantu heza habafasha kwiteza imbere.

Guverinoma yiyemeje kubaka byibura umudugudu umwe muri mirenge yose igize igihugu uko ari 416.

Bamwe mu bagize umuryango Panafrican Movement baje kwifatanya n'Abanya-Gasabo gutera ibiti
Bamwe mu bagize umuryango Panafrican Movement baje kwifatanya n’Abanya-Gasabo gutera ibiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Aya mazu nimeza nibyiza,blavo kuri leta y,ubumwe Bwabanyarwanda ihora idutekerezaho.

Kayiranga yanditse ku itariki ya: 28-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka