Gicumbi: Yarwaye Covid-19 ayitiranya na Malaria yanduza agasozi kose

Mu gihe Raporo ya buri munsi ya Minisiteri y’Ubuzima imaze kugaragaza Akarere ka Gicumbi ku mwanya wa kabiri inyuma y’Umujyi wa Kigali, Ubuyobozi bw’ako karere bwemeza ko kimwe mu byazamuye iyo mibare, harimo n’urupfu rw’umusaza wazize Covid-19 ayita maralia, aho yanduje benshi mu bazaga kumusura no mu bagiye kumushyingura.

Meya Ndayambaje aganiriza abanyonzi ku myifatire ikwiye kubaranga mu kurwanya Covid-19
Meya Ndayambaje aganiriza abanyonzi ku myifatire ikwiye kubaranga mu kurwanya Covid-19

Uwo musaza wo mu Murenge wa Bukure, ngo yararwaye akeka ko ari malaria akerensa kujya kwivuza, kugeza ubwo yishwe na Covid-19, aho ngo mu gushyingurwa ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwarangaye, barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo hitabira imbaga y’abaturage bahavana ubwandu, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Ndayambaje Félix, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi.

Yagize ati “Kuzamuka kw’icyorezo muri aka karere, mu busesenguzi twakoze hari utubare n’ibirori byo mu ngo bikomeje gukorwa, hari abajya kuramukanya bakagenda ari benshi, hariho n’abafite indi myumvire aho barwara ntibajye kwivuza. Urugero ni umusaza wo mu Murenge wa Bukure wari ufite umuryango mugari, yitabye Imana ari mu rugo ariko ntiyamenya ko ari Covid-19 kuko byagaragaye bapimye umurambo, mu gihe we yumvaga ari malaria”.

Arongera ati “Noneho muri kwa kundi tuvuga ngo abantu babe maso bubahiriza amabwiriza, byagaragaye ko rimwe na rimwe mu gushyingura no gusezera ku witabye Imana, haza abantu benshi barenze ku mabwiriza, cyangwa se abandi bakikora ngo bagiye ku musura ubwo yari arwaye, noneho agasozi kose mu Murenge wa Bukure gasa n’aho kanduye”.

Ba mudugudu na ba Mutwarasibo basinyishijwe imihigo
Ba mudugudu na ba Mutwarasibo basinyishijwe imihigo

Nyuma y’uko bigaragaye ko mu bikomeje kuzamura ubwandu muri ako karere, harimo ukudohoka aho utubare two mu ngo n’ibirori bikomeje kugaragara ko bigikorwa, byatumye ubuyobozi bw’akarere bufata ingamba zo gukumira ibyo bikorwa, basinyana amasezerano na ba Mudugudu na ba Mutwarasibo, aho umudugudu cyangwa Isibo izafatirwamo akabare cyangwa ibirori, Umuyobozi ari we uzabiryozwa.

Ubwo buyobozi bw’akarere bugasanga ingamba zifatiwe ba Mudugudu na ba Mutwarasibo, ari zo zizabafasha kubona neza abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bacuruza inzoga mu ngo, banakora ibirori binyuranyije n’amabwiriza, nk’uko Meya Ndayambaje akomeza abivuga.

Agira ati “Icyo tubona cyongera iyi mibare ni ibyo birori n’utwo tubare, guhura binyuranyije n’amabwiriza, rero ni cyo turi kurwana na cyo, ari na yo mpamvu twafashe ingamba dusinyisha amasezerano abahura n’abo baturage umunsi ku wundi, kuko Meya, Gitufu w’akagari n’imirenge byamugora kumenya uwapimye n’uwenze urwarwa n’uwakoresheje ibirori, ariko Mutwarasibo muri za ngo ze 12 na Mudugudu ntibabiyoberwa kuko akenshi na bo baba bari mu batumiwe”.

Arongera ati “Iyo mibare y’abandura Covid-19, yaduteye gufata ingamba zo kwimurira ibirindiro mu masibo no mu midugudu, aho abayobozi b’imidugudu n’ab’amasibo mu karere kose bamaze gusinyana amasezerano na ba Gitifu b’imirenge bityo uwo bizazagaragara mu gace ayoboye atatanze amakuru ari we uzabiryozwa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi kandi, yagarutse no kuri gahunda yiswe ‘Tujyanemo Twese’, yo gufasha no guhumiriza abarwariye mu ngo, dore ko Gicumbi iri mu turere dufite umubare munini w’abarwariye mu ngo.

Kugeza ubu muri ako karere mu bantu 1,748 banduye Covid-19, 1,654 ni bo barwariye mu ngo, mu gihe abantu umunani barwariye mu bitaro bya Byumba nyuma y’uko bagaragayeho ibimenyetso bituma bagera no ku rwego rwo kongererwa umwuka. Abasaga 80 mu bari barwariye mu ngo bashyizwe mu kato nyuma y’imyitwarire mibi yabaranze barenga ku mabwiriza bakava mu rugo uko bishakiye kandi ntacyo babuze.

Meya Ndayambaje yasuye abarwariye Covid-19 mu rugo, ni muri gahunda ya Tujyanemo twese
Meya Ndayambaje yasuye abarwariye Covid-19 mu rugo, ni muri gahunda ya Tujyanemo twese

Uwo muyobozi avuga ko gahunda batangije ya Tujyanemo Twese, iri kubafasha mu gukemura ibyo bibazo nk’uko Meya Ndayambaje abivuga.

Agira ati “Tujyanemo Twese ni gahunda twatangiye, aho twese ari inzego z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa, amadini n’amatorero n’abikorera twiyemeje kwegera bariya bantu, iyo umuntu afite ubwandu akabona abayobozi, abashinzwe isanamitima, abo banyamadini n’amatorero binjiye iwe, biramuhumuriza akabona ko atari wenyine. Ariko na none tukamuha ubutumwa ko atagomba kuba ari we wanduza abandi, ahubwo ko tumuri inyuma yagira ibibazo byose turi kumwe na we, mbona bibaha ibyiringiro ko batari bonyine ariko bikabaha n’isomo ryo kurwanya Covid-19 no kumvikanisha ububi bwayo ku batarabyemera”.

Uwo muyobozi arasaba abaturage kumva ko icyorezo cya Covid-19 gihari kandi ko gifite ubukana, kikaba gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu aho mu Karere ka Gicumbi, kuko kimaze kwica abantu 37.

Visi meya ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye
Visi meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gufasha abatishoboye

Asaba kandi abaturage kumenya ko kiri kudindiza iterambere ryabo, aho basabwa kubahiriza amabwiriza yo kucyirinda, birinda no gukorera ku jisho bacungana na Polisi cyangwa ubundi buyobozi, kugira ngo kirangire burundu Abanyarwanda basubire mu buzima busanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KUGITI CYANJYE NAKANGURIRAGA ABATURAGE BOSE YUKO UMUNTU WAGIZE IBYAGO BAJYE BAMUMENYA KAKANDI BAKAMENYA NI CYO NYA KWIGENDERA YA ZIZE MBERE YUKO BAJYA KUMUTABARA NAWE RERO NIWUMVA UBU BUTUMWA UKIRARA COVID 19 UZAYANDURA UBYITA GUTABARA TANGA AMAKURU KARE CYANGWA UYA TOHOZE UYATANGE NAWE MURAKOZE

BAHATI CLAUDE yanditse ku itariki ya: 17-10-2021  →  Musubize

umuyobozi w’umudugudu na mutwarasibo ngo nibo bazajya babiryozwa mugihe hafatiwe akabari? ndumva baranagowe da , kandi batanahembwa ngo nibura bajye birirwa bazengurukahose bareba ko ntakabari gahari.

BZIRAGUTEBA yanditse ku itariki ya: 30-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka