Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwatuje uwabaga mu nzu y’ikirangarizwa

Nyuma y’ibyumweru bibiri urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi rworoje umuturage utishoboye inka ifite agaciro k’ibihumbi 380, urwo rubyiruko rumaze gushyikiriza kandi umuturage utishoboye inzu ifite agaciro ka miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri y’u Rwanda, byose babikuye mu maboko yabo.

Uyu muryango wishimiye inzu washyikirijwe n'urwo rubyiruko
Uyu muryango wishimiye inzu washyikirijwe n’urwo rubyiruko

Ni inzu bashyikirije umubyeyi witwa Musenzeyezu Marie Domina wo mu kagari ka Nyarubuye mu murenge wa Mutete mu Karere ka Gicumbi, kuri uyu wa kabiri tariki 31 Nzeri 2021, umubyeyi wabanaga n’abana be bane mu nzu ishaje cyane kandi idakinze.

Mu ijambo rye ryuje imbamutima z’ibyishimo Musenzeyezu ati “Baza kunsura byarabatunguye barambaza bati ese uba muri iyi nzu? Nti yego bati tuzagaruka, bagaruka kunsura barampumuriza bamba hafi, ngiye kubona mbona batangiye kubumba amatafari barubaka. Ndabashimiye cyane ibyishimo byandenze, abana biriwe basekera mu nzu banezerewe, sinabona uko mbivuga nkurikije aho nararaga amaguru ari mu muryango mu nzu y’ikirangarira, Imana ibampere umugisha”.

Nganeyezu Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, yavuze ko icyabateye kubakira uwo muturage mu buryo bwihuse, rimwe imvura yaraguye bagiye kugama iwe basanga inzu imuvira cyane, aho babonaga ko kugama muri iyo nzu birutwa no kugama mu giti.

Ati “Yabaga mu nzu ubona ko iteye isoni, sinzi uko nabivuga, aho izuba ryavaga rikamusanga mu nzu ku buryo ushatse kota akazuba ari muri iyo nzu bitamusaba gusohoka hanze. Nta n’urugi yagiraga babaga mu nzu irangaye inashaje ku buryo isaha n’isaha yabagwaho”.

Arongera ati “Uburyo byaje kumenyekana, ubwo bamwe mu baturage bari mu kimina imvura iza ku basangayo, bashatse aho kugama bajya kuri uwo mubyeyi, bagezeyo basanga harutwa no kugama munsi y’igiti, nibwo twahise dufata icyemezo cyo kwishakamo imbaraga dutangira ku mwubakira, none inzu iruzuye, mu kuyimushyikiriza biramurenze ararira kubera ibyishimo byinshi”.

Bamuhaye n'ibyo kurya
Bamuhaye n’ibyo kurya

Nganeyezu Avuga ko hari izindi nzu esheshatu bakomeje kubakira abatishoboye, ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, izo nzu na zo zikazashyikirizwa abatishoboye mu minsi iri imbere. Yemeza ko ari urugamba bakomeje kurwana rwo gufasha abaturage no kubabera urugero rwiza rwo kwishakamo ibisubizo, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Uretse kumushyikiriza iyo nzu, bamutangiye ubwisungane mu kwivuza we n’abana be bane, ahabwa ibikoresho by’isuku n’ibiribwa binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka