Gicumbi: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwahaye inka utishoboye

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, rwishyize hamwe mu bushobozi rufite, rukusanya inkunga y’Amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi 380, rworoza umuturage utishoboye inka ihaka.

Ni inka yishimiwe n'uwo muryango, cyane ko inahaka
Ni inka yishimiwe n’uwo muryango, cyane ko inahaka

Ni ibikorwa urwo rubyiruko rukomeje gukora muri ako karere, aho rufasha abaturage no mu bindi bikorwa binyuranye bibazamurira imibereho, birimo no kububakira, kubatangira ubwisungane mu kwivuza, babifatanya na gahunda biyemeje yo gukora ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ubwo ku wa Gatanu tariki 20 Kanama 2021 bashyikirizaga inka umuturage utishoboye witwa Gasana Syrivestre, mu rwego rwo kumufasha kuzamura imirire no kubona ifumbire imufasha kuzamura ubuhinzi, byari ibyishimo kuri uwo muturage avuga ko mu mibereho ye atigeze yorora itungo rye bitewe n’ubukene.

Yemeza ko imibereho y’urugo rwe igiye guhinduka, dore ko ngo agiye kubona amata, ndetse n’ifumbire izamufasha kuzamura iterambere ry’ubuhinzi.

Ati “Ibyishimo ni byinshi kuri iyi mpano y’agaciro duhawe n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake, uburyo nari mbayeho bwari bushaririye cyane, mbese bwari bubabaje cyane. Iyi nka ni iy’umukamo, abana bagiye kunywa amata bishimye bibarinde indwara baterwa n’imirire mibi dore ko nta tungo nigeze norora kubera ubushobozi buke”.

Arongera ati “Ni ibyishimo bikomeye sinabona icyo nitura uru rubyiruko, nashimira na Nyakubahwa Perezida wa Repubukika ukomeje guteza imbere abaturage. Ubu n’ifumbire yabonetse aho nahingaga nta fumbire nkeza ibiro 80 by’ibishyimbo, ngiye kujya mpeza ibiro 200”.

Bavuga ko batazahwema gufasha abatishoboye
Bavuga ko batazahwema gufasha abatishoboye

Muri rusange urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, rukomeje gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa aho rufasha abaturage mu mirenge inyuranye, bagendeye ku bafite amikoro make kurusha abandi.

Nganeyezu Emmanuel, Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Gicumbi, avuga ko ubwo bushobozi buva mu guhuza imbaraga kubarimo dore ko na bo bari mu byiciro aho hari abasumbya abandi ubushobozi, bose bagahuza imbaraga bitewe n’uko buri wese yifite.

Yagize ati “Dukora ibikorwa bijyanye no gufasha abaturage, twakusanyije ubushobozi dutekereza ku muryango utishoboye dushaka kugira aho tumuvane n’aho tumugeza. Ni umuturage twatoranyije tugendeye ko ari umuntu utishoboye kurusha abandi dore ko mu midugudu, mu tugari aho dutuye tuba tugiye tuzi abababaye kurusha abandi”.

No mu masoko bageramo bafasha abaturage kwirinda COVID-19
No mu masoko bageramo bafasha abaturage kwirinda COVID-19

Arongera ati “Hari abajya bibwira ko urubyiruko rw’abakorerabushake tudashoboye ariko sibyo, tugira abantu bari mu ngeri nyinshi, abarimo abafite akazi k’umushahara n’abatarakabona, dufite abaganga, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abikorera, abacuruzi n’abandi. Muri bwa bukorerabushake rero abo bantu bagira uburyo bahuriza hamwe, buri wese mu bushobozi bwe, nibwo rero rwakusanyije ubushobozi tugera kuri iyi nka tukaba tuyimushyikirije ngo imufashe”.

Uwo muyobozi yavuze ko bakora n’ibindi bikorwa binyuranye, birimo ukubakira abatishoboye aho bamaze kuzuza amazu atatu hakaba n’andi atandatu ari kubakwa ataruzura, avuga ko abo benshi bubakirwa usanga bari basanzwe babaho mu buzima bubagoye bwo kutagira aho baba, ibyo byose ngo bikava mu mbaraga z’urwo rubyiruko no mu bwitange bubaranga.

Urubyiruko rw'abakorerabushake mu bikorwa binyuranye
Urubyiruko rw’abakorerabushake mu bikorwa binyuranye

Yavuze kandi ko bagenda bafasha iyo miryango ikennye kubona ubwisungane mu kwivuza, aho muri uku kwezi gushize kwa Nyakanga, bishyiruye mituweri abantu 21 bo mu miryango 12, nyuma y’uko bajyaga barwara bakarembera mu ngo babuze uko bajya kwivuza, ariko ubu bakaba bivuza nta kibazo.

Nganeyezu aributsa urubyiruko ko gukorera ubushake ari urugero rwiza rwo gukunda igihugu.

Ati “Gukorera ubushake ni urugero rwiza rwo gukunda igihugu, ni inzira nziza yo gukorera igihugu, gukorera ubushake si ukubura akazi nk’uko bamwe babifata, ni urugero rwo kwishakamo ubushobozi hirindwa gutegereza ak’imuhana. Tumenye neza ko ntawe wundi dutegereje ngo aze akorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zo gukorera igihugu”.

Bubakira abatishoboye n'ibikoni
Bubakira abatishoboye n’ibikoni

Ibyo bikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake kandi ngo babifatanya n’ubukangurambaga bwo kurwanya Covid-19, nk’akarere kegereye umupaka, ahafatwa nk’inzira yihuse y’ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Barafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
Barafasha abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye ibikorwa byiza uru rubyiruko rukora!
Gukunda igihugu ni ihame dukomeyeho!

Félicien yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka