Gicumbi: Urubyiruko rurashishikarizwa kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake

Nk’uko byagenze mu turere tunyuranye tw’igihugu, kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Mata 2023, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Gicumbi, urubyiruko rwaturutse mu mirenge yose igize ako karere, rwazindukiye mu nama idasanzwe.

Ni inama igamije ubukangurambaga bushishikariza urwo rubyiruko kurushaho kwitabira ibikorwa by’ubukorerabushake, batera ikirenge mu cya bakuru babo cyane cyane baharanira kugendera ku rugero rwiza rwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, witanze akayobora urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubukangurambaga burimo gukorwa ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, yari ihagarariwe na ACP Charles Butera, wungirije Komiseri ushinzwe Guhuza ibikorwa bya Polisi n’abarurage muri Polisi y’u Rwanda.

Ni inama yitabiriwe n’urubyiruko 565, rurimo abahagarariye abandi mu nzego z’urubyiruko mu mirenge no mu tugari, n’abandi babarizwa mu byiciro bitandukanye by’urubyiruko rwibumbiye hamwe, rukora imirimo inyuranye harimo abanyonzi, abamotari n’abakora indi mirimo.

Ubusanzwe mu karere ka Gicumbi urubyiruko rw’abakorerabushake rumaze kugera ku 31,800, aho mu ntego akarere kihaye hifuzwa ko urwo rubyiruko rugera ku bihumbi 124, nk’uko Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu karere ka Gicumbi, Nganeyezu Emmanuel yabitangarije Kigali Today.

Ati “Mu karere ka Gicumbi urubyiruko rw’abakorerabushake bamaze kuba 31800, turashaka kugera ku bihumbi 124, uyu munsi ubu bukangurambaga bwatangijwe muri rusange ku rwego rw’akarere, ariko mu zindi nzego z’ibanze, haba mu mirenge no mu tugari ubwo bukangurambaga burakomeje.

Nganeyezu yavuze ko mu bitabiriye inama, ku ikubitiro urubyiruko 235 bahise biyandika basaba kwinjizwa mu rubyiruko rw’abakorerabushake.

Mu butumwa butangiza ubwo bukangurambaga, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye urubyiruko ku bikorwa rugiramo uruhare umunsi ku munsi, aho ibyinshi bigamije gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu midugudu batuyemo.

Uwo muyobozi, yasabye urwo rubyiruko kongera umurava mu bikorwa byabo, baharanira gusigasira ibyo igihugu cyagezeho, kandi birinda ibihuha bikomeje gukwirakwizwa n’abagambiriye gusebya igihugu no gusenya ubumwe bw’abanyarwanda.

Muri ubwo bukangurambaga ACP Butera, yatanze ikiganiro kivuga ku mateka n’amavuko y’urubyiruko mu bukorerabushake, ndetse n’intego z’umuryango mugari w’abakorerabushake, asaba urubyiruko rwose kuba abakorerabushake beza, ruharanira iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Ni ubukangurambaga buri kubera mu turere dutandukanye, hatangijwe kwigisha urubyiruko umuco w’ubukorerabushake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka