Gicumbi: Umugore afungiye kuri Polisi akurikiranweho kwiba umwana

Umugore witwa Uwamariya Christine wo mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi, ariko akaba atuye i Kigali afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba aho akurikiranyweho icyaha cyo kwiba umwana.

Ni ku nshuro ya kabiri uyu mugore afatirwa muri iki cyaha kuko umwaka ushize nabwo yafatanwe umwana yari yakuye mu bitaro bya Byumba, aho yacunze nyina agiye koga agahita amukura aho yari aryamye aramutwara.

Uwamariya avuga ko umwana yamutoraguye ku Musigiti wo mu Biryogo nyina amaze kuhamusiga, dore ko ngo yari yamugejejeho iyi gahunda yo guta umwana kuko nyina yavugaga ko adashoboye kumurera.

Agira ati “Umwana kugirango mbashe kumubona ni umugore witwa Tuyisenge, yarigaga mu ishuri hanyuma umuhungu aza kumutera inda, nibwo yambwiraga ati njyewe mfite ikibazo, umuhungu yanteye inda ngiye kumureba ngo amfashe aranga biba ngombwa ko mfata icyemezo cyo guta umwana”.

Uwamariya arira yakomeje agira ati “Njye nkunda abana ntabwo nari kureka undi ngo amutware kandi nanjye nari mukeneye”.

Uyu mwana uri ku Bitaro bya Byumba aho arimo gukurikiranwa, ngo yahageze basanga arwaye umusonga ariko ngo ubu arimo kwitabwaho nk’uko bitangazwa na Dr Muhairwe Fred Umuyobozi w’Ibitaro bya Byumba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Gahima Francis, avuga ko iki cyaha kimuhamye ashobora guhanishwa igihano gishobora no kugera ku myaka irindwi nk’uko biteganywa n’ingingo ya 273 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha.

Umwaka ushize uyu mugore yari yibye undi mwana w’uwitwa Mukantibenda Diane, aho yari yamusanze mu cyumba cy’ababyeyi afite impuhwe nyinshi biza kugeraho amusigira umwana agiye gukaraba, agarutse asanga yagiye atwaye n’uruhinja.

Nyuma ariko uyu mugore yaje kurekurwa kuko abaganga bari bagaragaje ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, akomora ku itotezwa yakorerwaga n’umugabo we amuziza kutabyara.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka