Gicumbi: Ubuyobozi burimo gushaka uko imihanda n’ibiraro byangiritse byasanwa
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buri muri gahunda yo gusura ibikorwa remezo, cyane cyane imihanda n’ibiraro byangiritse mu bihe bya Covid-19, mu rwego rwo gushaka uko bisanwa, ibirenze ubushobozi bw’Akarere bigakorerwa ubuvugizi mu nzego nkuru.

Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel n’inzego z’umutekano basuraga ikiraro n’u muhanda wa Byumba-Muturirwa, uhuza Umurenge wa Byumba na Manyagiro ukomeje kwangizwa n’ibiza byatewe n’imvura, yavuze ko ingendo bakomeje kugirira hirya no hino mu Karere ka Gicumbi hasurwa ibikorwa remezo, zigamije kugena icyakorwa mu kubirinda kwangirika.
Yavuze ko hari imihanda n’ibiraro byagiye byangirika mu bihe bya Covid-19, aho umuganda rusange wari warahagaritswe.
Ati “Tumaze iminsi turi mu bikorwa byo gusura ibikorwa remezo, kubera impamvu za Covid-19, hari imihanda yagiye isiba yagendaga itunganywa bitewe n’umuganda, ahandi hari ugusura ibiraro tubona ko byatera ibibazo, cyane cyane muri ibi bihe turimo guhangana n’ibiza biterwa n’imvura ikabije, ni ubukangurambaga dukomeje kugira ngo ibyangiritse bibashe gusanwa”.

Uwo muyobozi yavuze ko mu mihanda yagiye yangirika, hari ijyanye n’ubushobozi bw’akarere mu bufatanye n’abaturage, imihanda ishobora gukorwa mu buryo bwihutirwa hifashishijwe imiganda y’abaturage, ahakenerwa ibikoresho byoroheje urugero birimo ibiti mu rwego rwo gusana ikiraro.
Yavuze ko hari ibindi bikorwa remezo bisaba ingengo y’imari irenze ubushobozi bw’akarere, birimo uwo muhanda Byumba-Muturirwa uhuza Umurenge wa Byumba n’uwa Manyagiro, n’ikiraro kiwugize ahiyambazwa inzego nkuru z’igihugu mu kubishakira ibisubizo.
Uwo muhanda ukoreshwa cyane n’abacuruzi ndetse n’abagenzi baturuka mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Burera, Gicumbi, na Musanze mu duce twa Byumba, Manyagiro, Bungwe, Kivuye, Butaro, Musanze na Cyanika, ukanifashishwa mu kugeza umusaruro w’icyayi ku ruganda rwa Mulindi.

Ohereza igitekerezo
|