Gicumbi: Ubuvumo basengeramo bwanabaye ubwihisho bw’abarembetsi

Itsinda ry’abitwa abarembetsi bajya kuzana ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gihugu cya Uganda, usigaye warize amayeri yo kujya bihisha mu buvumo busengerwamo buri hirya no hino mu Karere ka Gicumbi.

Ibi byemezwa n’abakrisitu basanzwe basengera muri ubwo buvumo, aho bavuga ko rimwe ubwo barimo basenga bagiye kubona bakabona abagabo 3 binjiyemo bafite amajerekani arimo kanyanga.

Mukamana Mediatrice ahamya ko ubwo yari arimo gusengera mu buvumo buherereye mu Kagari ka Rugandu mu Murenge wa Byumba, bagiye kubona hamwe na bagenzi be barimo basengana, abantu binjiyemo bafite amajerekani.

Icyababwiye ko ari abarembetsi baje kwihishamo ngo bumvise kanyanga ibanukiye kandi bababuza gukomeza gusenga, babasaba ko baceceka kandi bababwira ko batagomba kuva aho ngaho bo bataragenda.

Mukamana avuga ko ntawe yabashije kumenya amazina ye ngo babe batanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.

Ikindi gikomeye gituma n’abaturage batinya gutanga amakuru ku barembetsi, ngo ni uko usanga umuntu wabatanzeho amakuru bamukurikirana bakamugirira nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko ku bufatanye na Polisi n’Ingabo bakorera muri aka karere, bagiye gukaza ingamba zo gukomeza kurwanya uyu mutwe w’Abarembetsi.

Kuba Abarembetsi bihisha muri ubwo buvumo avuga ko ari amakuru mashya bamenye bagiye kubikurikirana, bagasaba ko ibikorwa byo kuhasengera bihagarara kuko bitemewe.

N’ubwo kurwanya uyu mutwe ngo uranduke burundu bitoroshye ndetse bisa nk’ibyananiranye, muri aka karere usanga iyo ubuyobozi bufashe ingamba zo kubarwanya, nabo bahindura andi mayeri yo gukoresha binjiza kanyanga nk’uko ubuyobozi bubivuga.

Uyu mutwe kandi iyo ugiye kuzana kanyanga muri Uganda ugenda ari itsinda ry’abantu benshi kandi bitwaje intwaro gakondo zirimo impiri, imipanga, ibisongo ku buryo iyo uhuye n’umuntu uwo ari we wese bamugirira nabi.

Abanyamadini nabo bavuga ko abakrisitu bajya gusengera ahantu nk’aho bitemewe, kuko hari insengero zagenewe gusengerwamo.

Basanga hakenewe ubukangurambaga mu bakrisitu kugira ngo babireke, ndetse ko uzahuriramo n’ingorane atazitwaza ko atabibujijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka