Gicumbi: RIB yafunze abayobozi batandatu ba Koperative y’icyayi COOTHEVM

Urwego rw’Ubugenzacyaha ( RIB ) rwatangaje ko rwafunze abayobozi batandatu ba Koperative y’icyayi COOTHEVM yo mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu bafunzwe harimo uwahoze ari perezida w’iyo Koperative witwa Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase Perezida uriho ubu, bakaba bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo koperative ungana na 690,451,909 Frw.

Icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023. Abacyekwaho icyaha bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe dosiye yabo iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye kwibutsa abaturarwanda ko itazihanganira umuntu wese uzanyereza umutungo wa rubanda ashinzwe gucunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Imana itanga gushishoza ihe ababishinzwe kureba kure no kurenganura umurezi wacu kuko ubunyagamugayo umuntu amuziho ibi ntibyizewe

Alba250 yanditse ku itariki ya: 30-11-2023  →  Musubize

imana ibane nta teacher wange kabarira

BIZIMANA J.Pierre yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Muraho? Abo bagabo ibyaha bafite bitazwi Ni byinshi! Abibuka neza ejobundi muri secteur ya kaniga bote twari twiherewe na nyakubahwa presidenta Kagame, baraje baziha abo baziranye nabo nabafite imbaraga abakecuru bataha barira. Gusa uyu witwa Kabarira Jean Baptiste ashobora kuba arengana kuko yageragezaga kumva ibibazo by’abanyamuryango

Patrick yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ahubwo RIB igenzure neza uwo comptable ntanubwo yari yemerewe kuba umukontabure.bamushyizemo kuburyo bwamanyanga

Evode yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ariko abo bafashe ko ntigeze numvamo KOFFI CLEMENT kandi ariwe wari Manager wa koperative ndetse we yamaze no kugura imitundo myinshi muri izo miliyoni

Gervais yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

MWIRIWE NEZA
NDUMWE MUBATURAGE BAZINEZA KO KABARIRA JEAN BAPTISTE ARI UMWERE NKURIKIJE UKO YATUYOBORAGA MURI COOTHEVM MBABAJWE KANDI NSHENGUWE NIBYAHA ASHINJWA GUSA NDIZERA NTASHIDIKANYA KO IMANA IZABANA NAWE MURUBANZA.

MUGISHA TUYISHIME yanditse ku itariki ya: 20-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka