Gicumbi: Ntibavuga rumwe ku nzira ibahuza na Uganda yafunzwe
Abatuye Umurenge wa Kaniga muri Gicumbi, uhana imbibi n’igihugu cya Uganda, baravuga ko bahangayikishijwe n’ifungwa ry’inzira bakoreshaga bajya guhahira muri Uganda.
Ubuyobozi bw’uwo murenge bwo buvuga ko imodoka na moto ari byo byabujijwe kuhanyura gusa mu rwego rwo kurwanya magendu n’ibiyobyabwenge byahanyuzwaga.
Abaturage bo bavuga ko ibintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, babikuraga i Kabare muri Uganda, bakabizana bifashishe uyu muhanda, batiriwe bazenguruka ngo bajye kunyura ku mupaka wa Gatuna.
Rukundo Thomas, avuga ko uyu muhanda mbere y’uko ufungwa wabafashaga cyane mu buhahirane, n’abaturanyi babo.
Agira ati “Mu mpera z’umwaka wa 2016, nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kuhafunga, ubu nta modoka ndetse na moto byemerewe kuhanyura, kandi ibyo binyabiziga nibyo byadufashaga mu kutuzanira amabati, ibirayi, amakara n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.”
Akomeza avuga ko atabona ubushobozi bwo kujya kunyura ku mupaka wa Gatuna, kuko ari kure. Urugendo rwo kuhagera ngo ntirwajya munsi y’ibihumbi 20RWf.
Abaturage basaba ubuyobozi bw’uwo murenge kubafungurira uwo muhanda, ubundi bo bakajya bicungira umutekano.
Umwe muri abo baturage agira ati “Bawudufungurire, twe tuzajya twicungira umutekano, ndetse banaduhe inomero ya telefone, nitubona abinjiza ibitemewe, duhamagare abashinzwe umutekano.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga, Bangirana Jean Marie Vianny we avuga ko uwo muhanda utafunzwe ko ahubwo icyo bahagaritse ari imodoka na moto zihanyura.
Agira ati “Nibyo koko hari umuhanda uduhuza n’abaturanyi ba Kabare, uyu muhanda rero, wakundaga kwifashishwa mu kwambutsa magendu, twafashe icyemezo cyo guhagarika imodoka zahanyuraga.
Ariko abaturage bo barahanyura nta kibazo. Twahashyize aba Dasso, baba bareba abaturage bava guhaha, bakaba bamenya icyo uwinjiye yinjiranye.”
Abaturage bavuga ko mbere yo gufunga uwo muhanda, hari hamaze igihe havugwa ko abashinzwe kuharinda, bahaga icyuho imodoka zizanye magendu n’ibiyobyabwenge zigatambuka.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko umuntu yakwibazabyinshi kurikicyemezo cyafatiwe abaturage,nonesentazindingamba zashoboragagufatwa atarugufunga?muzatubarize umuyobozi waho niba imodoka zidasakwambereyuko zitambuka, kandi nibabikorwa bareke rubanda bahahe kuko nicyo EAC bivuze.nonese ubwo nibabarabafungingiye imihahirane irahar?
oyanibyo nibabafungurire umuhanda ahubwo nubundibajye bazisaka sawamurakoze.
ndunva biko meye Nibaboloheleze bajye banyula iyabugufi Niba alinicyo babakaga nibivuzeko cyizakurwaho
ese ko igitekerezo cyanjye nutacyakiriye mwasanze Hari uwo nsebya nimugishyire kurubuga kigaragare
Kuki se batahashyira abashinzwe kugenzura abinjira n’abasohoka aho gukumira Abaturage. Hari abakeneye ako kazi kandi ni benshi mu Rwanda (reba abashomeri bari hano hanze uko bangana). Imodoka cyangwa moto byifashishwa mu kujya guhaha cg se gutwara abantu n’ibintu kandi zigomba kugira umuhanda zicamo.