Gicumbi: Ntibarasobanukirwa uko bagomba gusorera ubutaka

Bamwe mu batuye Akarere ka Gicumbi, bavuga ko kugeza ubu batarasobanukirwa ibijyanye n’umusoro w’ubutaka, kuko ngo kuva babaho nibwo babyumvise.

Buri muntu ufite ubutaka agomba kububaruza akajya anabusorera
Buri muntu ufite ubutaka agomba kububaruza akajya anabusorera

Aba baturage, bavuze ibi mu gihe hirya no hino mu gihugu, hari ubukangura mbaga bwo gushishikariza abaturage gusorera ubutaka bwabo, ibintu abaturage bavuga ko batumva neza.

Umusaza Sekimonyo Alphonse, atuye mu Murenge wa Kageyo, avuga ko kuva yabaho ubu aribwo yumvise abantu basoresha ubutuka.

Yagize ati “Kuva cyera, nzi umusoro w’umubiri sinigeze numva umusoro w’ubutaka dore uko ngana uko rwose”.

Kubwimana Ernest, nawe utuye muri uyu murenge, avuga ko adosobanukiwe n’umusoro w’ubutaka, gusa akavuga ko yagiye abyumva ariko atarawutanga.

Ati “Erega byanaduteye ikibazo, none se hari igihe baza bakakubwira amafaranga y’umusoro ugomba gutanga, wajya kureba ukabona baguciye umusoro ungana n’uwumuntu ukurusha ubutaka kure.
Aha ukareba ukuntu muzatanga umusoro ungana kandi amikoro atangana, ugahitamo kubyihorera”.

Kuri iki kibazo, abenshi mu baturage, bagaragaza ko kwaka uyu musoro, ari akarengane, kuko ngo bacibwa amafaranga y’umusoro batabasha kubona, ugereranyije n’ibyo bakura muri ubwo butaka.

Umukozi w’akarere, Ushinzwe imisoro n’amahoro k’ubutaka, Umuruta Jean D’Arc, yamaze impungenge abo baturage,avuga ko nta muturage ugomba kwishyura amafaranga angana n’ayundi.

Ati “Urabona, uko bigenda, niba umuturage afite ubutaka cyangwa ikibanza ahantu hakorerwa ubucuruzi, ntazishyura amafaranga amwe n’ufite ubutaka buri ahantu hakorerwa ubuhinzi”.

Uyu mukozi, akavuga ko inzira ikiri ndende mu kumvisha abaturage iby’iyi misoro, gusa akizeza ko bitewe n’ubukangurambaga bagenda bakora hirya no hino mu baturage, bazagera aho bakabyumva.

Ni ikibazo ubona ko hadashyizwemo imbaraga mu gusobanurira abaturage, benshi bajya bagifata nko kurenganywa, kuko baba bavuga ko ibyo bakora babikora kubera agahato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubukangurambaga nibabushyiremo imbaraga.
Hanyuma barebe niba umuntu yishoboye.
Nonese umuntu ahora aburana icyiciro arimo ,yabuze mituell de sante, ubwo akwiye kubazwa umusoro kubutaka?

Rutare Ildefonse yanditse ku itariki ya: 2-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka