Gicumbi: Meya w’agateganyo na we yeguye atamazeho icyumweru
Jean Claude Karangwa Sewase wari wagizwe umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi yayise yegura nyuma y’iminsi itandatu gusa agiriwe icyizere na Njyanama.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yatangaje ko yanditse asezera kubera impamvu ze bwite. Yabwiye Njyanama ko hari urubanza agomba kubanza kurangiza, ku bw’ibyo akaba adashobora kubivanga n’akandi kazi.
Tariki 25 Gicurasi ni bwo yari yagiriwe icyizere n’Inama njyanama nyuma y’uko uwari usanzwe ayobora ako karere Mudaheranwa Juvenal aterewe icyizere.
Yeguranye na bagenzi be ari bo,ushinzwe ubukungu Muhizi Jules Aimbable n’uwari ushinzwe imibereho myiza Benihirwe Charlotte.
Bose bashinjwa gukora amakosa yo kunanirwa kugaragariza inama njyanama inzira na gahunda zo gukosora amakosa yagaragaye mu gukoresha nabi amafaranga yagenewe uburezi.
Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu haba indi nama y’igitaraganya yo gushaka umusimbura.
Inkuru zijyanye na: abameya begura
- Icyo Kaboneka avuga ku kwegura kw’abayobozi kwiswe ’Tour du Rwanda’ (PODCAST)
- Huye: Uwamariya Veneranda yagizwe Meya w’agateganyo
- Minisitiri Kaboneka yahakanye iby’uko Abameya bashyirwaho kuri ‘TEKINIKI’
- Gicumbi: Umunyamakuru agizwe Meya w’agateganyo
- Huye: Gusuzugura inama Njyanama bitumye Komite Nyobozi yirukanwa
- Nyagatare: Komite nyobozi y’akarere na yo ireguye
- Komite nyobozi ya Bugesera yose yeguye
- Gicumbi: Umuyobozi w’Akarere n’abamwungirije begujwe
- Ruhango: Akarere kabonye abayobozi bashya
- Rwakazina Marie Chantal atorewe kuyobora Umujyi wa Kigali
- Nyabihu: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri atorewe kuyobora akarere
- Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye
- Nyabihu: Meya n’uwari umwungirije beguye
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Whatis a political space?
Nkatwe intore zabusanza duke
Neye umuyobozi wacu niyo ntore
Irusha izindi mumihigo kandi
Arashoboye cyane!!!!!
Turamushaka dukeneye impanuro
Ze nkabanyeshuri ayobora NDE
Tse nabarezi murakoze
Erega kuba umuyobozi ntabyo ari ukumenywa, ntanubwo ari ubwenge bw’amashuli ahubwo ni ugukunda igihugu no kumva kandi ukumvira ntekerezako ababayozi batumvira nyakubahwa.Reba nawe njyanama yagicumbi ubwayo iba ifite ibazo, Ubuse BIZIMANA J.Baptiste wari president uko byagenze ntitubizi, ubuse abo yakoranaganabo nibo bazima, ubuse uko abayozi bimirenge bagiyeho turabiyobewe? ahubwo njyanama yo ivanweho.Nyamara ngiriwe icyizere na kayobora kko njyewe Gicumbi ndayizi kandi suko ari abayozi babi uhubwo imfundo ryikibazo nuko hari abavuga ngo rikijyana bari igicumbi.Abo bantu nibo bagiye kudusenyera akarere njye mumyaka 35 mfite nkaba mvuka igicumbi, nkanzi human right ngiriwe icyizere naba fasha pe murakoze.
Jean Claude ni umugabo ugira ibitekerezo bizima kandi koko ntiyabangikanya urubanza nibindi bintu.
Uwo SEWASE mu gihe gihise ntiyahoze muri 12YBE Camp Kanombe akahava mu buryo nawe azi akajya Masaka? Aramutse ariwe ahubwo Gicumbi yaba igize Imana kuba imukize!Niwe Intore Gicumbi igira ari muziri ku isonga nimuzibukire! Nibabashakire ababayobora baturutse ahandi!
Udasebya uyu mugabo sha njye ndamuzi ni umukozi ukora atizigama. Nawe ibyo wanditse birimo imvange. Uyu mu gihe yari umujyanama mu Nama Njyanama yakoze atizigama, asura abaturage atizigamye. Kandi Abarimu bavamo Abayobozi beza utazabapfobya.
ntibyoroshye kuba meya sukgupfa kubikora
hhhhhh cg yagizengo nugupfa kuba burugumesitiri iyo uhaguma gato ukareba ahubwo uramwaye icyokora
Nasubire muri 12years basic Education
Nubundi ntiwava kukuba mwarimu nguzamuke kuriya .
UMURENGWE WICA NK’INDWARA SHA , IYo ABA ARI INGABO ZACU ZIHEMBWA AKAYABO NK’AKIZINGIRWA mayor ngo urebe ko urwanda tutarushaho kudamarara.
Kukiyemeye kuba umuyobozi azineza ko afite imbogamizi bikwiye gusuzumwa.
ahubwo vuga ngo kuki bamuhaye inshingano kandi bazi neza ko afite urubanza. Iyi ni technique, buriya nawe hari icyo yakoze muri iyi minsi baramweguza noneho bashaka imitwe yo kubeshya rubanda, dore impamvu tutazigera dutera imbere, ibintu byose nta murongo bigira uzwi.
Aho turemeranya, ibintu hafi ya byose nta murongo. ejo ngo tugiye gukora umuhanda w’amabuye aconze, ejo bagatangira ejo bundi bakavuga ngo twasanze amabuye ahenze. ejo ngo tugiye gukuraho ibizamini, abantu bagasakuza, ejo bakongera ngo ibyo ntabyo twavuze. ejo ngo tugiye gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi ku buryo abanyarwanda benshi bazaba bawufite, ejo bundi bakongera ngo ntitwazana umuriro kandi hatari abawukoresha. ejo mayor baramutoye n’ubwiganze bw’amajwi, hashize icyumweru ngo avuyeho kuko afite urubanza kandi rutamworoheye. Umusaza wacu akwiye guhwitura inzego za leta mu gufata ibyemezo kenshi bigira ingaruka ku baturage.