Gicumbi: Itsinda ryiyise ‘Abasuka’ riravugwaho kubangamira ubumwe bw’Abanyarwanda

Mu Karere ka Gicumbi haravugwa bamwe mu bashinga amashyirahamwe bagamije gucamo Abanyarwanda ibice, hakavugwa n’itsinda ryiyise ‘Abasuka’ rikorera mu Murenge wa Giti.

Iby’iri tsinda byagarutsweho mu nama y’ihuriro ry’ubumwe n’ubudaheranwa, ahanatangijwe gahunda y’ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda, aho yitabiriwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi mu Karere ka Gicumbi, tariki 07 Ugushyingo 2023.

Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye

Muri iyo nama, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yanenze abakirangwa no guhakana no gupfobya Jenoside muri ako Karere, agaruka cyane cyane ku mashyirahamwe yubakwa ashingiye ku ivangura.

Muri ayo mashyirahamwe, yanenze cyane abaherutse kubaka itsinda ryiyise ‘Abasuka’ ati “Hano i Gicumbi, hari ibyo twabonye nk’ibishya aho baduhaye urugero rw’abitwa Abasuka bo mu Murenge wa Giti, bafashe umunsi umwe bakora urugendo bavuga ko bagiye gusimbura Umukuru w’Umudugudu”.

Uwo muyobozi yavuze ko amacakubiri kandi ari kugaragara mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, mu rubyiruko no mu madini n’amatorero.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde

Ati “Muri aka Karere, haracyari ibibazo bikomeye cyane byo guhakana no gupfobya Jenoside, cyane cyane aho usanga bigera mu rubyiruko, bikagera mu bayobozi ndetse no mu Bihayimana, bakigisha bavuga ko habaye Jenoside ebyiri cyangwa double Genocide, ibyo ugasanga bibangamiye ubumwe bw’Abanyarwanda ugasanga ndetse n’izo nyigisho zabo zirasenya aho Igihugu cyari kigeze”.

Arongera ati “Hari kandi amashyirahamwe, ibimina n’ibindi usanga byubaka bihereye ku matsinda uko abantu bavutse, aho bakomoka, imiryango migari yumva ko yashyiraho amashyirahamwe yabo, ndetse n’inzego zifata ibyemezo zumva ko zasimbura izashyizweho na Leta”.

Bamwe mu bitabiriye iyo nama, baremeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage kwirinda kurwanya icyabashora mu macakubiri.

Musenyeri Musengamana Papias, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yagize ati “Ikigomba gukorwa n’uko kwigisha bitarangira, kandi nta kintu navuga ngo gikozwe neza ijana ku ijana, buri kintu cyose gikwiye kugenda kinozwa uko imyaka igenda isimburana, kwigisha rero ni uguhozaho”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, mu kiganiro yatanze cya Ndi Umunyarwanda, yasabye buri wese kugira umuco wo guca burundu ibitanya Abanyarwanda.

Avuga ko Abanyarwanda basangiye umuco n’amateka, aho yabasabye kureka imbuto zabibwe n’abari babifitemo inyungu zo kubatanya ngo bamarane.

Mu Karere ka Gicumbi, ngo hari bamwe mu bayobozi bataratangazwa, bari gukurikiranwaho icyaha cyo kubiba amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Insanganyamatsiko y’ukwezi gushize kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, igira iti “Ubumwe bwacu, ishingiro ry’ubudaheranwa”.

Abitabiriye iyo nama bafashe ingamba zo guhangana n'abashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda
Abitabiriye iyo nama bafashe ingamba zo guhangana n’abashaka kuzana amacakubiri mu Banyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwanditse ngo->
Bamwe mu bitabiriye iyo nama baremeza ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage "KWIRINDA KURWANYA ICYABASHORA MU MACAKUBIRI".
Murumva aribyo mwashatse kuvuga??

KIRENGA Vital yanditse ku itariki ya: 12-11-2023  →  Musubize

Ubwo byageze aho inzego zibishinzwe zagiye he! munsengero cyangwa kwigaragambya! ngo bagiye gukuraho umuyobozi Abasuka ubwo nibasebahinzi

lg yanditse ku itariki ya: 12-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka