Gicumbi: Imigenderanire yahagaritswe n’ikiraro cyaridutse

Abatuye akarere ka Gicumbi, byumwihariko abo mu Murenge wa Byumba n’indi iwukikije bahangayikishijwe n’imigenderanire yahagaze, nyuma y’uko ikiraro cyambukiranya umugezi wa Ruhoga kiridutse.

Ni ikibazo abo baturage bamaranye igihe kirekire aho bemeza ko hashize imyaka irenga itatu icyo kiraro gihuza Akagari ka Nyamabuye na Nyarutarama mu Murenge wa Byumba kiridutse, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Bizimana Aloys ati «Ni ikiraro kimaze igihe kirekire kiridutse, ntitubona aho twambukira ni ugushaka andi mayira tukajya kuzenguruka ibyo bikaduteza ubukene, iyo imvura yaguye ntawe ugenda, turasaba ko Leta yadufasha ikacyubaka tukongera kubona aho tunyura».

Ni ikiraro kandi cyifashishwa n’abarema amasoko atandukanye arimo irya Yaramba, kikifashishwa kandi n’abaturuka mu Murenge wa Miyove n’uwa Nyankenke.

Icyo kiraro cyafashaga n’abanyeshuri bajya kwiga mu ishuri rya Rugandu, kigafasha n’abajya kwivuriza mu kigo Nderabuzima cya Kigogo aho iyo nzira yarafunze kubera icyo kiraro cyaridutse, nk’uko umuturage witwa Ngaboyisonga Olivier abivuga.

Ati «Cyanyurwagaho n’abana benshi bajya kwiga ku kigo cy’amashuri cya Rugandu n’icya Kigogo, ariko ubu bajya kuzenguruka, abakora umwuga wo gucukura imicanga muri ako gace ntibakibona uko bayambutsa, kubera ko inzira yafunze kandi ari umurimo wari ubatunze».

Arongera ati «Nk’umurwayi iyo bamuvanye ku kigo Nderabuzima cya Kigogo bamunyanye ku bitaro bya Byumba, iyo nzira yari iya hafi kuko bahitaga bazamuka bakagera kuri kaburimbo, kugera mu bitaro bikaba iminota, ariko iyo babanje kuzenguruya muri Yaramba biragorana kuko n’umuhanda wapfuye, urumva kwirirwa bazengurukana umurwayi bituma arushaho kuremba, biratubangamiye Leta ikwiye kugira icyo ikora».

Mu kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri icyo kibazo, Kigali Today yegereye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko hari icyo akarere kari gukora kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Yagize ati «Turimo turagikoranaho na RTDA (Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda), icyo kigo kirashaka kudufasha kugikora, ubu barimo barategura inyigo yacyo kuko kirasaba ingengo y’imari yisumbuye, kubera ko kiri muri bya biraro bisaba gukorera inyigo, iyo nyigo nirangira hazashakwa ubushobozi gikorwe».

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka