Gicumbi: Imbuto Foundation yateguye amarushanwa yo gushishikariza abana kugira umuco wo gusoma
Imbuto Foundation ifatanyije n’Umuryango w’Abibumbye urengera abagore (ONE UN) bateguye umunsi wo gusoma wahariwe gushishikariza abana gusoma. Igikorwa cyaranzwe n’amarushanwa yo kugaragaza ubumenyi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/05/2013, cyari kigenewe kwitabirwa n’abana bagera kuri 200 baturutse mu bigo bitanu bikorera muri aka karere ka Gicumbi. Aba bana kandi bagombaga kuza baherekejwe n’abarezi babo bagera ku 100.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, ari nawe wari umushyitsi mukuru, yatangaje ko amarushanwa nkayo ariyo agaragaza ubuhanga bw’umwana. Abana bagendaga basubiza ibibazo neza batahanye ibihembo bagenewe na Imbuto Foundation.
Minisitiri Mitali yavuze ko ko iyo gahunda yo gushishikariza abana gusoma yahinduye byinshi, kuko bigaragarira mu marushanwa bakoze kandi babifitemo ubushake, babikunze kandi babikora neza.

Yavuze ko ko nyuma yo kubishishikariza ababyeyi n’abarezi, babyitabiriye cyane ndetse bikazakomeza kugeza ku rwego rushimishije twifuza ko bigeraho.
Misitiri Mitali asanga kongera amasomero mesnhi aribyo bizatuma umuco wo gusoma uzamuka cyane bakabijyanisha n’ikoranabuhanga, abantu bakajya basomera kuri interineti n’ibinyamakuru byanditse.
Nihabaho ubufatanye ku itangazamakuru, rikabivuga n’abarezi bagakurikirana abana nyuma y’amasomo, n’ababyeyi nabo bagashyiraho akabo babashishikariza gusoma nyuma yo kuva ku ishuri bizarushaho gutanga umusaruro, nk’uko Minisitiri Mitali yabigarutseho.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi, Fidele Byiringiro, ashimira Imbuto Foundation umuco mwiza wo gusoma kuko udufasha kugera ku bumenyi butandukanye ufasha gufunguka mu mutwe agatinyuka.
Ati: “Bana ni byiza ko tugomba kwita cyane gusoma ibitabo by’amasomo mu ishuri ni byiza kandi gukora umukoro uhereye ku byo wigishijwe”.
Yatangaje ko byaba byiza ababyeyi babwiye abana babo inkuru zigisha zirimo imigani, ibisakuzo kuko birimo inyigisho bibafasha gutinyuka bakavanamo ubumenyi n’ibindi.
Umwe mu bana bitabiriye aya marushanwa, Ishimwe Sano, yashimiye Madame wa Perezida wa Repuburika, Jeanette Kagame, washinze Imbuto Foundation; kuko byatumye bagira ubushake bwo gusoma ndetse ubu usanga benshi babyitabira cyane ko babashishikariza gusoma ejo hazaza bakazabamo abayobozi.
Ikindi asanga babitaho kuko babakurikirana bakamenya aho ubumenyi bwabo buhagaze basuzuma ko ibyo babashishikarije babishyize mu bikorwa.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda ya Imbuto foundation itozwa abana izatuma bakurana umuco wo gusoma ndetse bawutoze n’abandi biga hamwe ,uzatume biyungura byinshi mu bumenyi bahabwa mu ishuri
Umuryango imbuto foundation umaze guhindura ubuzima bw’abana b’urwanda kubera ukuntu ushyira ingufu mu kubashishikariza kwiga bakagira ubumenyi buhanitse,ibi kandi bigerwaho kuberako umwana ashobora gukora ubushakashatsi guhera akiri muto akabikurana.