Gicumbi: Imodoka itwara abarwayi yakoze impanuka

Imodoka y’imbangukiragutabara yari ivanye umurwayi ku bitaro bya Ngarama mu Karere ka Gatsibo, imujyanye mu bitaro bya Kanombe, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Byimana mu Kagari ka Jamba, mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, ku bw’amahirwe abari bayirimo bose bavamo ari bazima.

Abari muri iyi modoka bayivuyemo ari bazima
Abari muri iyi modoka bayivuyemo ari bazima

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yasobanuye ko iyo mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, saa munani z’amanywa zirenzeho iminota mirongo ine (14h40’), yemeza ko yatewe n’uburangare bw’umushoferi.

Yavuze ko iyo mbangukiragutabara yari irimo abantu batatu, harimo umushoferi, umurwayi ndetse n’umuganga, bose bakaba bavuyemo nta kibazo bagize, kuko nta wakomeretse cyangwa se ngo avunike.

SP Mwiseneza yavuze ko iyo mpanuka imaze kuba, hahise haza indi mbangukiragutabara igakomezanya umurwayi ku bitaro yari yoherejweho, gusa yemeza ko impanuka itatewe n’umuvuduko, kuko iyo hazamo umuvuduko, abari mu modoka bari gupfa, bitewe n’uko aho impanuka yabereye hameze.

Yagize ati “Ntabwo impanuka yatewe n’umuvuduko, kuko iyo habamo umuvuduko ukabije, bariya bantu bari mu modoka baba bapfuye. Impanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi, yagize uburangare ananirwa gukata imodoka kuko ziriya modoka ni ndende. Yamunaniye kuyikata mu ikorosi ahita agonga umukingo, bituma imodoka igwa igaramye”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka