Gicumbi: Hizihijwe umunsi nyafurika w’irangamimerere

Tariki ya 10 Kamena buri mwaka u Rwanda rwizihije umunsi Nyafurika w’irangamimerere. Mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke hakozwe igikorwa cyo gufotora abana bagejeje imyaka yo gufata indangamuntu ndetse banasezeranya imiryango 24 yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu bana banditswe mu kwizihiza uyu munsi nyafurika w’irangamimerere ni abana 8 bavutse mu minsi 30 muri bo 4 ni abari bacikanywe, abafotowe ni 175 hanasezerana imiryango 24 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Nsabimana Frodouard wasezeranye mu mategeko n’umugore we Tuyizere Yvonne avuga ko nyuma y’ imyaka 2 amaze abana n’umugore we badasezeranye byamuteraga ipfunwe ndetse bikaba byatumaga yumva ko hari ikibura mu mubano we n’umugore we.

Ati “Gusezerana ni byiza kuko bidufashije kugira uburenganzira busesuye ku mutungo dusangiye ndetse ubu igihe ntakiriho umugore wanjye afite uburenganzira busesuye ku mutungo twashakanye”.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dusengiyumva Samuel niwe watangije igikorwa cyo gufotora abana bagejeje igihe cyo gufata indangamuntu abasaba kudahindura amazina yabo kuko ayanditswe mu irangamimerere ariwo mwirondoro wabo w’ukuri ubaranga.

Ati “ Kugira umwirondoro ni ikintu gikomeye ntimugomba kuzahindura amazina yanyu ndanabasaba kumenyesha abandi bataraza mubabwire bazaze kwifotoza muri iki cyumweru kugira ngo badacikanwa”.

Yibukije ubuyobozi gukomeza kwandika abana bavutse ndetse bakanandukura abapfuye kugira ngo hakomeze huzuzwe irangamimerere y’ukuri kandi ku gihe.
Impamvu hizihirijwe uyu munsi mu karere ka Gicumbi nuko aka karere kesheje umuhigo mu mwaka wa 2022 wo kwandikira igihe abana bavutse, bandukura abapfuye no gutanga indangamuntu ku bana bagejeje igihe cyo kuyihabwa.

Mu mwaka wa 2022 akarere ka Gakenke kaje ku mwanya wa mbere kuko kari ku kigero cya 98,7%, Gicumbi 98,6%, naho Nyagatare, Karongi na Gatsibo nitwo turere twaje ku mwanya wa nyuma kuko Gatsibo yesheje umuhigo wo kuzuza irangamimerere ku kigero cya 88,8% Karongi kuri 88,6% Nyagatare kuri 83,2% .

Mu mwaka ushize wa 2022 havutse abana 341,122 muri bo 172,540 ni abahungu 168,582 ni abakobwa.

Akarere ka Gasabo niko kavutsemo abana benshi kurusha utundi turere kuko havutse abana 23,621 hanyuma akarere ka Rulindo kavukamo abana bake kuko havutse 8519.

Abandukuwe mu irangamimerere bapfuye bangana na 25567 muri bo 47,2% ntibapfiriye kwa muganga. Intara y’Amajyepfo niyo yapfuyemo abantu benshi kuko hapfuriye 6997, umujyi wa Kigali hapfuyemo abantu bake bangana na 2245 naho abanyamahanga bapfiriye mu Rwanda ni 39.

Abagabo 275 bapfakaye mu mwaka wa 2022 barongeye barashaka mu gihe abagore 41 nabo bongeye bagashyingirwa.

Abagabo 109 batandukanye n’abagore barongeye bashaka abagore, naho abagore bongeye gushaka nyuma yo gutandukana n’abagabo babo ni 56.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko mu mwaka wa hashyingiwe ingo ibihumbi 35529, umubare munini w’abakobwa bashyingirwa bari munsi y’imyaka 30 naho abahungu bagashyingirwa bafite hejuru y’imyaka 30.

Mu masezerano akorwa hagati y’Abashyingiranywe abenshi mu Rwanda bahitamo ivangamutungo risesuye.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ivuga ko kwandikisha impinja byazamutse biva kuri 84,2% mu mwaka wa 2021 bigera kuri 92,2% muri 2022.

Impamvu umubare w’abandikwa mu irangamimerere wazamutse MINALOC ivuga ko byaturutse kuri gahunda yo kwandika abana kwa muganga bakivuka no ku biro by’akagari kuwavukiye mu rugo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka