Gicumbi: Hatangijwe icyumweru cyahariwe Ubuzima bw’umubyeyi n’umwana

Nk’uko biteganyijwe mu gihugu hose, kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, mu rwego rwo gukurikirana cyane cyane imikurire y’abana hirindwa ikibazo cy’igwingira.

Mu rwego rw’Akarere ka Gicumbi, icyo cyumweru cyatangirijwe n’Umuyobozi wungirije w’Akarere Ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, uwo muhango ubera mu Kigo Nderabuzima cya Miyove mu Murenge wa Miyove.

Abana bakurikiranwa ni abari munsi y’imyaka itanu, ababyeyi bakaba basabwa kugana ibigonderabuzima bitandukanye, abaganga n’abajyanama b’ubuzima bakabagira inama bakanafashwa mu kumenya uko abana babohagaze mu mikurire, babapima ibiro, uburebure, aho bahabwa n’imiti itandukanye yongerera abana n’ababyeyi Vitamini mu gihe bibaye ngombwa.

Visi Meya Mbonyintwari, yasabye kandi ababyeyi kugira icyo cyumweru icyabo ntihagire ucikanwa n’iyo gahunda, mu rwego rwo kurwanya igwingira n’indwara ziterwa n’imirire mibi ku bana.

Ati “Iyo umubyeyi atabashije gufata indyo yuzuye agisama umwana, ndetse mu rugo hakirindwa amakimbirane, bituma umwana uri munda agira ikibazo, nyuma yo kubyara kandi turasaba umubyeyi konsa bihagije kandi umwana ugeze igihe cy’imfashabere umubyeyi agategurira umwana indyo yuzuye”.

Arongera ati “Umubyeyi agomba kwifashisha ibiri hafi y’iwe birimo imboga, akagaburira umwana ibituruka ku matongo kandi birahari bidahenze cyane cyane indagara, ababyeyi kandi turabasaba korora inkoko mu rwego rwo kubona amagi mu buryo buboroheye, tukabasaba kurwanya umwanda ibyo bateguye bakabitegurana isuku mu kurwanya imirire mubi n’igwingira binyuze mu isuku n’usukura, kuko isuku ni ingenzi mubyo dutegura, mubyo turya n’aho tubirira”.

Uwo muyobozi yavuze ko abana bazajya bahabwa imiti itandukanye, aho yavuze ko hari n’ifu yabugenewe umubyeyi azajya ashyira mu biryo bye n’iby’abana mu gihe bibaye ngombwa, mu rwego rwo kongera vitamini.

Ku kibazo cy’igwingira mu bana, Akarere ka Gicumbi kari kuri 27,1%, Visi Meya Mbonyintwari akaba yemeza ko iki cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, kigira uruhare mu kugabanya uwo mubare w’abana bafite icyo kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka