Gicumbi: Hagiye kuzura umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 40

Mu Kagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, hagiye kuzura umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 40 yari ituye mu manegeka.

Iyubakwa ry'uwo mudugudu rigeze ku musozo
Iyubakwa ry’uwo mudugudu rigeze ku musozo

Ni umudugudu wubatswe ku nkunga y’Umushinga Green Gicumbi, ukorera muri ako Karere binyuze muri FONERWA, aho wubakishwa ibikoresho bidasanzwe hagamijwe kugabanya ibintu byangiza ikirere no kurinda ibidukikije.

Nsengiyumva Innocent, uhagarariye ibikorwa by’ubwubatsi muri uwo mudugudu, yagaragarije Kigali Today bimwe mu bikoresho byubakishijwe uwo mudugudu bizawufasha kubungabunga ibidukikije, hirindwa iyangirika ry’ikirere.

Yagize ati “Intego y’umushinga wo kubaka uyu mudugudu, ni ukugabanya ibintu byangiza ikirere no kurinda ibidukikije. Amatafari awubatse atwikwa hadakoreshejwe ibiti, ahifashishwa ibyo bita gasenyi biva mu ibarizo mu rwego rwo kwirinda gucana ibiti, ikijyanye no kubika amazi no gukoresha ubwiherero, bikozwe mu buryo butagira ingaruka haba ku butaka haba no ku kirere”.

Ni umudugudu uzatwara Amafaranga y'u Rwanda asaga Miliyari n'igice
Ni umudugudu uzatwara Amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari n’igice

Nsengiyumva yavuze kandi ko, amashanyarazi azakoreshwa muri uwo mudugudu ari ava ku mirasire y’izuba akoreshwa ikoranabuhanga, aho mu gihe cy’umwijima amatara yiyatsa, bwacya akizimya, ngo ni uburyo buzorohera abaturage kubona umuriro badasabwe ikiguzi kinini.

Imisarani nayo yubatswe mu buryo itanga imyanda ibyazwa ifumbire mu buryo itanuka, hakaba hakoresha ivu mu mwanya wo gukoresha amazi, izo nyubako kandi zikaba zisakajwe amabati akozwe mu buryo burinda urumuri rw’izuba ku kigereranyo cya 98%, kandi akarinda ubushyuhe bukabije mu nzu.

Ni umudugudu abaturage bishimiye kandi bitezeho byinshi mu mibereho myiza yabo, bagereranyije n’ingorane bajyaga bagirira aho bari batuye mu manegeka.

Ikindi gishimisha abo baturage bagiye gutuzwa muri uwo mudugudu, ngo n’uko abenshi muri bo aribo bahereyeho baha akazi k’ubuyede n’ubufundi, mu kuzamura izo nyubako.

Muhayimana Samuel ati “Bantoranyije mu bazatura hano nyuma y’uko aho twari dutuye hateje ibibazo, mbona ari ibyishimo cyane, kuko sinagiraga ahantu mba bitewe n’ubutaka bubi nari ndiho, ahantu hatwarwa n’amasuri none ngiye kuba ahantu heza cyane hisanzuye, ni ibyishimo byinshi cyane”.

Nyirabashyitsi Josiane ati “Nabagaho nabi nkajya guca inshuro muri Uganda, nyuma y’uko umugabo wanjye apfuye mbona aka kazi ibikorwa nk’ibyo ndabireka, kubera ko aka kazi kamaze kumfasha byinshi, naguzemo intama niteza imbere njya mu matsinda, ubu nta kibazo mfite ntegereje ko uyu mudugudu wuzura bakadutuza”.

Arongera ati “Ikintu nashimira Leta ni uko mu bantu bazatuzwa muri uyu mudugudu nta n’umwe wari ufite ubushobozi bwo kuzayiyubakira. Urabona ni inzu nziza zigezweho tuzazifata neza, mu guteka ntabwo zizangirika dufite amashyiga meza ya canarumwe, kandi tuzazitaho tuzikorope dukore isuku, ku buryo izi nzu zitazangirika”.

Abo baturage bavuga ko uburyo bwo guhitamo abazatura muri iyo mudugudu, bwakozwe mu buryo bunyuze mu mucyo, aho abaturage bahawe ijambo mu guhitamo abafite ikibazo gikomeye cy’imiturire kurusha abandi.

N’ubwo abaturage bishimira ko bahawe akazi mu iyubakwa ry’uwo mudugudu, ndetse bakaba bagiye kuwutuzwamo bavanwa mu manegeka bari batuyemo, basabye ubuyobozi ko bazahabwa icyangombwa cy’inzu kibemerera mu kuba bazishinganisha bakaba bakwaka inguzanyo mu bigo by’imari, mu rwego rwo kurushaho kunoza imishinga yabo baharanira iterambere.

Kuri icyo kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko impamvu zigenderwaho mu kuba baretse guha abo baturage icyangobwa cy’inzu, ari uko hari aho byagaragaye ko hari abagiye bazigurisha no kuzifata nabi, avuga ko hari igihe cyagenwe kugira ngo umuturage yegurirwe inzu ye burundu.

Ati “Uburenganzira ku nzu z’imidugudu zituzwamo abaturage, hari amasezerano asinwa mbere y’uko bazijyamo nabwo akenshi iyo uyimuhaye ugahita umuha n’icyangombwa cyaho, murabizi neza ko hari bamwe batangira gushaka kuzigurisha, kuzishyira muri banki n’ibindi. Kubera ko tuba tukimusindagiza hari amasezerano dusinyana, hari n’imyaka yagenwe yo kuba twayimwegurira mu gihe tubona ko yayifashe neza”.

Ni umudugudu wubatswe mu buryo bubiri, aho harimo izigeretse rimwe n’izitageretse, zikaba zifite ibyumba 18 bizatuzwamo imiryango 40, hakabamo ahazatuzwa imiryango ibiri mu nzu imwe (Two in one), n’izizatuzwamo imiryango ine mu nzu imwe (Four in one).

Aya mabati ngo agaragaza umucyo mu nzu kandi ntabwo yangiza ikirere
Aya mabati ngo agaragaza umucyo mu nzu kandi ntabwo yangiza ikirere

Inzu imwe mu nyubako zigeretse muri uwo mudugudu ihagaze amafaranga 108,000,000 FRW, mu gihe inzu imwe mu zitageretse ihagaze 47,000,000FRW, umushinga wose wo kubaka uwo mudugudu ukaba uzatwara asaga 1,648,000,000 FRW.

Nyirabashyitsi Josiane arishimira akazi k'ubuyede yahawe nyuma y'uko yajyaga hanze y'Igihugu guca inshuro
Nyirabashyitsi Josiane arishimira akazi k’ubuyede yahawe nyuma y’uko yajyaga hanze y’Igihugu guca inshuro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka