Gicumbi: Bongereye ingufu mu bukangurambaga bw’isuku

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yagaragaye mu muhanda ahagaze hejuru mu modoka afite indangururamajwi agenda abwira abaturage ingamba zihari zo kurwanya umwanda muri santere ya Rukomo n’ingaruka z’umwanda igihe batawirinze.

Visi Meya Mbonyintwari yagendaga mu modoka ahagaze ashishikariza abaturage kugira isuku
Visi Meya Mbonyintwari yagendaga mu modoka ahagaze ashishikariza abaturage kugira isuku

Ubu bukangurambaga yabutangije tariki 29 Gicurasi 2023 aho yemeye guhagarara mu modoka inyuma azenguruka iyo santere ya Rukomo ababwira ububi bwo kugira umwanda aho bakorera.

Mu butumwa yabagejejeho, yababwiye ko umwanda utera indwara nyinshi zirimo inzoka zo mu nda, indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa A, ndetse ukaba intandaro y’izindi ndwara zibasira ubuzima bwa muntu.

Ati “Turifuza ko iyi Santere ya Rukomo iba iya mbere mu isuku, tukifuza isuku y’aho abantu barira, tukifuza isuku yo muri za resitora, tukifuza isuku yo mu bwiherero”.

Visi Meya Mbonyintwari Jean Marie Vianney avuga ko impamvu yahisemo kwikorera ubu bukangurambaga ari ukugira ngo abaturage bumve uburemere n’imbaraga basabwa mu kwimakaza isuku muri iyo santere ya Rukomo.

Indi mpamvu y’ubu bukangurambaga ngo ni ukubera ko muri iyo Santere hahurira abantu benshi baba abaturuka muri Uganda bagana Kigali, ndetse n’abaturuka mu tundi turere duhana imbibi n’Akarere ka Gicumbi ni ho baruhukira bafata amafunguro.

Yasabye abacuruzi kugira za Kandagira ukarabe zirimo amazi meza, ndetse zikaba zifite n’isabune. Yabasabye kugira isuku ihagije y’ahategurirwa amafunguro kuko bidakozwe neza byakwangiza ubuzima bw’abantu.

Abakorera mu isantere ya Rukomo bavuga ko ubu bukangurambaga bubafasha kwikebuka bakareba ibitanoze neza bakabishyira mu bikorwa.

Abaturage begereye umuhanda bumva ubutumwa bahabwa
Abaturage begereye umuhanda bumva ubutumwa bahabwa

Kabagwira Leon ukorera ubucuruzi muri Santere ya Rukomo avuga ko batagize isuku ihagaije nk’ahantu hahurira abantu benshi byakurura uburwayi.

Ati “Ubu bukangurambaga budusigiye ikintu cyo kwikebuka tukanoza ibitanoze ndetse tukongera isuku mu byo dukora”.

Abaturage bavuze ko ubu bukangurambaga hari icyo bubasigiye
Abaturage bavuze ko ubu bukangurambaga hari icyo bubasigiye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amakru yanyu ni meza cyane rwose uwo muyobozi yakoze ibintu byiza cyane,gukangurira abaturage kwirinda umwanda

emmerance yanditse ku itariki ya: 31-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka