Gicumbi: Biyubakiye ikiraro inzira yongera kuba nyabagendwa

Abaturage bo mu Kagari ka Nkoto Umurenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, bari mu byishimo nyuma yo gushyira hamwe bakiyubakira ikiraro gishya, bagisimbuza icyari cyarashaje aho umugenderano hamwe n’abatuye utundi turere utari ugikorwa uko bikwiye.

Bishimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira iteme
Bishimiye igikorwa bakoze cyo kwiyubakira iteme

Ni ubufatanye bagiriye mu muganda rusange uzoza ukwezi kwa Nyakanga, wakozwe ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2023.

Ni umuganda witabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi, barimo Umuyobozi w’akarere, Nzabonimpa Emmanuel n’abagize inama y’umutekano itaguye muri ako karere, aho bari baje gutera ingabo mu bitugu abo baturage, biyubakira ikiraro umuhanda usubira kuba nyabagendwa.

Icyo kiraro bubatse kiri mu muhanda unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi, ugahuza Akarere ka Gicumbi n’aka Gatsibo ndetse n’Umujyi wa Kigali, nyuma y’uko cyari cyangiritse bidindiza ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’abaturage.

Muri uwo muganda byagaragaye ko abaturage bari bafite akanyamuneza ku maso, ubwo bateruraga imbaho zo gutinda ikiraro, bari kumwe n’inzego z’ubuyobozi zirangajwe imbere n’umuyobozi w’Akarere.

Abayobozi bifatanyije n'abaturage mu muganda
Abayobozi bifatanyije n’abaturage mu muganda

Nyuma y’icyo gikorwa, abaturage b’Akagari ka Nkoto bashimiye ubuyobozi bw’Igihugu ku bw’imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, aho bemeza ko ubuyobozi bubegera bagakemurana ikibazo gihari, batanga urugero ku bufatanye bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere mu kwiyubakira ikiraro cyari cyarangiritse.

Abaturage bavuga ko icyo gikorwa ari indashyikirwa, bemeza ko bibongerera imbaraga zo gukora cyane, iyo babonaga umuyobozi nka Meya na Visi Meya ndetse n’abakuriye ingabo na Polisi iruhande rwabo, bafatanya kubaka ikiraro.

Muhizi Augustin ati “Ntacyo tutageraho dushyigikiwe n’abayobozi bacu, wabonaga Meya na Visi Meya ndetse n’ingabo na Polisi baterura imbaho batinda ikiraro kandi batinuba, nkatwe abaturage rero nta cyatubuza kugira ishyaka”.

Mugenzi we ati “Ubuyobozi bwacu ntacyo twabunganya, twabagejejeho ikibazo dufite cy’ikiraro cyasenyutse bidindiza imigenderanire n’abandi baturage, ubuyobozi butwumva vuba butwizeza kuza kudufasha kwishakamo ibisubizo, none ikiraro turacyujuje”.

Mu butumwa bwa Meya Nzabonimpa yashimiye abaturage ku bufatanye bwabaranze, aho baharanira kwikemurira ibibazo mu kagari kabo bitabira umuganda rusange, abasaba gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho, banabungabunga umutekano binyuze mu kunoza imikorere y’amarondo.

Uwo muyobozi yasabye abaturage kandi kwirinda ibiyobyabwenge byiganjemo inzoga z’inkorano zikunze kuvugwa muri ako gace, abasaba kandi kujya batangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira icyaha kitaraba.

Nyuma y'umuganda bacinye akadiho
Nyuma y’umuganda bacinye akadiho
Uko hari hameze mbere
Uko hari hameze mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka