Gicumbi: Bishimiye ko umuganda ubasigiye umuhanda utunganye
Umuganda wo ku itariki 26 Werurwe 2022, abatuye mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi bishimiye ko bakoze umuhanda wari wararenzwe n’ibigunda, bikadindiza imigenderanire n’imihahiranire hagati y’imirenge, nyuma y’uko Covid-19 ihagaritse gahunda y’umuganda mu gihugu.

Ni umuganda bakoranye n’intumwa za rubanda arizo Depite Mukamana Elisabeth, Kamanzi Ernest na Nizeyimana Pie, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Emmanuel Nzabonimpa n’Inzego z’Umutekano zikorera mu Ntara y’Amajyaruguru no mu Karere ka Gicumbi.
Umuhanda batunganyije ni uwa Cyamutara-Rwesero-Gasange, aho basibye ibinogo ndetse banasibura ibyobo bifata amazi y’imvura, kugira ngo ukomeze ube nyabagendwa muri iki gihe gikomeje kurangwa n’imvura nyinshi.

Abaturage bishimiye icyo gikorwa aho umwe yagize, ati “Twishimiye kongera guhura dukora igikorwa cyubaka igihugu natwe ubwacu, twishimiye kongera guhura n’abayobozi, Uyu muhanda wari ukomeje kwangizwa n’imvura, ariko tuwuhuriyeho duhuza imbaraga zacu turawusukura, ni iby’agaciro”.
Mugenzi we ati “Kuba umuganda wagarutse nta bikorwa remezo bizongera kwangirika duhari, tuzajya tubyikorera nta mpamvu yo gutegereza Leta ngo ize isane ibyangiritse. Turashimira ubuyobozi bwacu bw’akarere n’abadepite baje kudutera ingabo mu bitugu”.

Mu biganiro abaturage bagiranye n’ubuyobozi nyuma y’igikorwa cy’umuganda, basabwe gukomeza kubahiriza gahunda zinyuranye za Leta, zirimo kubumbatira umutekano, kwitabira gahunda ya Ejo Heza, banitegura icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni ibiganiro byahaye umurongo imikirize y’ibibazo abaturage bamaranye iminsi, barimo umukecuru witwa Kabagwira Gaudence wo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rwamiko, wagaragaje ikibazo cy’isambu ye yambuwe, Ubuyobozi bumwizeza ko bugiye kugiha umurongo kigakemurwa mu gihe kitarambiranye.



Ohereza igitekerezo
|