Gicumbi: Batatu bafunzwe bakekwaho gushaka guha ruswa abakozi ba RIB

Ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, mu Karere ka Gicumbi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batatu harimo n’uwigize umukomisiyoneri bakekwaho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 300Frw ubugenzacyaha, kugira ngo abavandimwe babo 2 bafungurwe, abo bakaba bakuriranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko RIB itazihanganira abatanga ruswa ku bagenzacyaha ngo ababo bafunze barekurwe, abasaba kubicikaho.

Dr Murangira yagize ati "Abaturage nibadufashe kwimika umuco wo kudatanga ruswa muri RIB, babireke".

Itegeko rihana icyaha cya ruswa ryo mu 2018 mu ngingo yaryo ya 4 iteganya ko gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ari icyaha, iyo umuntu abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu kugera kuri irindwi n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Bahanwe byintangarugero
Ayonamakosa cyane
Uwomukobwa bamwangirije ejo hazaza heza murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Bahanwe byintangarugero
Ayonamakosa cyane
Uwomukobwa bamwangirije ejo hazaza heza murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Bahanwe byintangarugero
Ayonamakosa cyane
Uwomukobwa bamwangirije ejo hazaza heza murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka