Gicumbi: Barashima ibikorwa by’iterambere bagezwaho na DASSO
Bamwe mu batuye mu Karere ka Gicumbi barashimira urwego rwa DASSO rukorera muri ako Karere, ku bw’ibikorwa byarwo biteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Bimwe mu bikorwa DASSO yakoreye abaturage mu mihigo y’umwaka wa 2022-2023, nk’uko Umuhuzabikorwa w’urwo rwego mu Karere ka Gicumbi, Umuganwa Jean Paul, yabibwiye Kigali Today, harimo kubakira abatishoboye no kuboroza.
Ati “Hari igikorwa twakoreye imfubyi yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twamwubakiye inzu mu Murenge wa Mutete tumukuye mu muhanda aho yabanaga n’umugore mu buryo butemewe n’amategeko, tubafasha gusezerana ubukwe tubugira ubwacu, twamwubakiye inzu nziza, uyu munsi arifashije ntakiri mu muhanda ndetse aratanga akazi”.
Arongera ati “Twubakiye kandi umugore w’umupfakazi wo mu Murenge wa Bwisige, abadamu bo mu rwego rwa DASSO bari baramutoranyije, bamuha amatungo magufi arimo ihene n’intama, ku munsi wo kujya kumushyikiriza ayo matungo, turebye ahantu arara dusanga ni habi cyane, turibaza tuti umuntu tugiye guha amatungo kandi aho arara harutwa n’aho ayo matungo agiye kuba, twumva bidakwiye, dufata ingamba zo kumwubakira inzu.
Uwo muyobozi avuga ko uwo mugore wabanaga n’abana be batanu banyagirwa, ngo bamwubakiye inzu ikomeye bifashishije broke sima, bayujuje bamuha n’ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibiryamirwa, umufatanyabikorwa witwa Green Gicumbi amuha ikigega gifata amazi y’imvura.
Mu bindi bikorwa abaturage bashimira DASSO, harimo gufasha umugore w’umupfakazi utari ufite ubushobozi bwo kurera abana be, aho aba DASSO b’abagore bamushakiye igishoro cy’ibihumbi 50 Frw, akora umushinga we w’ubucuruzi bw’amasaka y’amamera, banamugurira n’ibikoresho byo kwifashisha, aho ubu ameze neza nyuma y’uko yari yarihebye.
DASSO kandi yafashije abana bari barataye ishuri basubira kwiga, DASSO itanga n’amatungo magufi mu miryango itishoboye aho buri muryango wagiye uhabwa ihene eshatu, hakaba n’abahawe inkoko, inkwavu n’andi matungo.
Kigali Today yasuye bamwe mu bafashijwe na DASSO, bayishimira ko ibikorwa yabagejejeho byabahinduriye ubuzima, bava mu bukene bukabije bahozemo aho bamwe batagiraga aho bakinga umusaya, ubu bakaba bari mu nzu nziza bubakiwe.
Nyirabagenzi Judith wo mu Murenge wa Bwisige yagize ati “Ibyiza DASSO yankoreye sinabivuga ngo mbirangize, babanje kumpa amatungo ubwo basangaga nta gatungo ngira, mu kunzanira ayo matungo basanga ndanyagirwa akazu mbamo karenda kungwaho, banyubakira inzu y’icyitegererezo banzanira n’ibikoresho byose byo mu nzu birimo ibiryamirwa, ibiryo n’ibikoresho byo mu gikoni”.
Arongera ati “Inzu nabagamo n’abana banjye batanu imvura yaragwaga tugasohoka hanze ikatunyagira, dutinya ko inzu itugwira, DASSO Imana ibahe umugisha bankuye mu bwihebe, ntacyo nabitura Imana yonyine ni yo izabampembera”.
Nsengimana Jean Claude worojwe na DASSO ati “Ndabashima nk’umuntu utari ufite itungo mu rugo bakanyoroza, nahawe inka ya Girinka, ngira ibyago irapfa mu gihe bataranshumbusha, DASSO baraza bampa ihene eshatu ari zo twita ipaki, biranshimisha ku buryo burenze, mbona ifumbire ubu ndahinga nkeza, meze neza ndabashima cyane”.
Naho Mukandayisenga Pascaline wahawe igishoro cyo gucuruza amasaka, we arishimira ko amafaranga yahawe y’igishoro yayabyaje umusaruro, akaba yaraguze isambu y’ibihumbi 250 Frw n’abana be basubira mu ishuri.
Ati “Ntabwo nabona uburyo nshima DASSO, nari umuntu w’umukene maze imyaka umunani nibana nyuma y’uko umugabo wanjye yitabye Imana, nabagaho mu bwihebe ntabona uburyo ngaburira abana banjye batatu. Aho DASSO imfashirije kubona igishoro ikangurira n’ibikoresho, nakoze umwuga wo kujya ninika amasaka nkayagurisha, ubu naguze agasambu ko guhinga k’amafaranga ibihumbi 250, abana nabasubije mu ishuri bariga neza, Imana ibahe umugisha”.
Umuganwa uyobora DASSO mu Karere ka Gicumbi, yavuze aho bakura amikoro yo gufasha abatishoboye, ati “Mu Karere ka Gicumbi, hari intego dufite igira iti ‘Muturage Ngira Nkugire Tugeraneyo’, niba waragize amahirwe yo kuba Leta yaraguhaye akazi ukaba ufite uko ubayeho, ni ngombwa kuvuga uti reka muri uku kwezi ntange 500 mu kundi nzatange 500”.
Arongera ati “Ubwo bushobozi twegeranya, nibwo twifashisha tugafasha abaturage bacu, kuko ni ababyeyi bacu, ukavuga uti uyu ntiyagize ayo mahirwe, ariko twe nk’abantu turenga ijana iyo twiyemeje igikorwa turagikora”.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo DASSO Gicumbi!!! bakora ibikorwa byinshi byiza bifitiye inyungu Abaturage,badufatiye runini ,ahubwo bazabahe inyunganirangendo kugirango bibafashe kunoza akazi kabo kaburimunsi
Nibakomeze batugezeho ibikorwa byiterambere
Turabashimira ibikorwa byiza bakomeje kugaragaza mu mibereho myiza y’absturage no mu iterambere ry’igihugu muri rusange
Genda Rwanda uratengamaye.Imana ijya iha umugisha ibiganza byanyu n’ibyo mwerekejeho amaboko.