Gicumbi: Barasaba gukorerwa umuhanda Byumba-Ngondore biborohere guhahirana
Abatuye mu Murenge wa Byumba mu Kagari ka Ngondore, basaba gukorerwa umuhanda Byumba-Ngondore ubahuza n’umupaka wa Gatuna, kugira ngo barusheho koroherwa no guhahirana n’abo mu bindi bice, kuko ufite ahantu henshi hangiritse cyane.

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda Umukuru w’igihugu Paul Kagame yemereye abaturage bo mu karere ka Gicumbi, ufite ibirometero icumi, ukaba uva mu Mujyi wa Byumba ugahura neza n’umuhanda ujya ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, bidasabye ko ushaka kugerayo ajya guca mu muhanda munini.
Abaturage bavuga ko kuba udakoze bitaborohereza muri gahunda zabo z’ubuhahirane na bagenzi babo, kuba udakoze kandi nngo bituma nta binyabiziga bikunda kuhanyura kuko n’ibyiyemeje kuhanyura bibahenda.
Alphonse Bihemwire utuye mu kagari ka Ngondore, avuga ko kuba umuhanda Byumba-Ngondore udakoze bibangamira, kuko iyo bashatse kuva mu Mujyi wa Byumba bahendwa cyane.
Ati “Biratubangamiye cyane bitewe n’uko nta binyabiziga bibasha kunyuramo neza, uba uri nk’i Byumba mu Mujyi ushaka nko gutaha kuri Moto, bakagucya amafaranga menshi cyane nk’ibihumbi bibiri, bitwaje y’uko umuhanda udakoze, ngo ni muri ya mikuku. Ariko ukozwe twagira iterambere bitewe n’ubuhahirane bw’imodoka ziva mu Mutara, izindi ziva hakurya i Gatuna mu mwanya zakazamutse mu Rukomo, zazamuka muri uyu muhanda tukagira ubuhahirane”.

Gisele Zaninka w’imyaka 67, avuga ko asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ariko ngo iyo arembye ntabwo bimworohera kubona uko agera kwa muganga.
Ati “Ndaremba nkagira abaturage bakampeka bakanzamura bakangenza kwa muganga i Byumba, bakaba ari bo bampa imodoka ingeza i Ndera, ariko kugira ngo tuzamuke hepfo iyi biba ari ikibazo kiremereye, kubera kuzamuka iyi misozi nta ngobyi. Ubwo rero kugira ngo ubone moto, zirakosha waba udafite 2000 cyangwa 2500 bikaba ikibazo, bigatuma ugera nk’i Byumba warembye wazahaye”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko abatuye muri ako karere by’umwihariko abakoresha umuhanda Byumba-Ngondore, bashonje bahishiwe kuko uwo muhanda uri mu bigomba gukorwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, izatangirana n’ukwezi ka Nyakanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Parfaite Uwera, avuga ko umuhanda Byumba-Ngondore uri ku rwego rw’igihugu, ukaba uzakorwa na Minisiteri y’ibikorwa remezo ifatanyije na RTDA.
Ati “Mu ikurikirana twakoze mu minsi yashize, ni uko RTDA yatubwiye ko uri mu mihanda igomba gutangira gukorwa vuba. Uriya uva Nyagatare ugenda ukagera kuri Base umaze gusozwa, mu mihanda izakurikiraho uyu wa Byumba-Ngondore uri mu yizabanzirizwaho”.

Igihe uzaba umaze gukora ngo uyu muhanda uzafasha abaturage by’umwihariko abatuye Umujyi wa Byumba kubasha kugera ku mupaka wa Gatuna bitabasabye kuzenguruka, bityo bibongerere guhahirana n’utundi duce, barusheho kwitezimbere.
Ohereza igitekerezo
|