Gicumbi: Bahangayikishijwe n’isenyuka ry’ikiraro ryabahagarikiye ubuhahirane

Abatuye mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, bahangayikishijwe n’ikiraro kimaze igihe kirekire gitwawe n’ibiza, bihagarika imihahirane n’imigenderanire y’abaturage.

Barasaba ko urutindo rwakorwa bakongera guhahirana
Barasaba ko urutindo rwakorwa bakongera guhahirana

Ubwo baganiraga na Kigali Today, basabye ko icyo kiraro gihuza umuhanda Kageyo-Ruyaga cyasanwa, kuko uretse no kuba byarahagaritse ubuhahirane, umukoki munini icyo kiraro cyasize ukomeje gutwara ubuzima bw’abaturage bagerageza kwambuka.

Umwe mu bahatuye ati “Ubwo twajyaga kwa Muganga byaratworoheraga, imodoka nayifatiraga hafi y’urugo, ariko murabona ko nta mudoka zikihanyura, byahagaritse n’imihahiranire ubu ntitukibona aho tunyura tujya mu isoko, turasaba Leta kukidukorera tukagira umutekano”.

Undi ati “Uyu mukuku wasigaye nyuma y’uko ikiraro gisenyutse abantu bakomeje kugwamo, abo nibuka twashyinguye ni bane. Hari ubwo nko mu gihe imvura yaguye, hari abagenda bakikira ariko ntibamenye ko ubutaka bworoshye, bwariduka bukajyana nabo bakahasiga ubuzima, icyo ubuyobozi bwadufasha ni ukudukorera iki kiraro kugira ngo tubashe gukomeza kwiteza imbere”.

Ni ikiraro by’umwihariko cyasenywe n’amazi yaturukaga mu nkambi ya Gihembe mbere y’uko yimurwa, aho cyari cyubatse hakaba harasigaye umukoki ufite ingazi ndende, bamwe mu baturage bagerageza kuhambukiranya hari ubwo bahasiga ubuzima.

Kuri iki kibazo cy’uyu muhanda waridukiye mu kilometero uturutse mu isanteri ya Kageyo, ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buremeza ko bwagaragarijwe icyo kibazo, gusa bukavuga ko bwagize imbogamizi y’ubushobozi, aho bukomeje kukiganiraho n’izindi nzego mu kubonera umuti icyo kibazo, nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel abivuga.

Ati “Twarahageze tubona ko ari ikibazo, kandi turi mu nzira zo kugikora, ni ikiraro kirenze ubushobozi bw’akarere bijyanye n’ingengo y’imari dufite, ariko noneho abafatanyabikorwa bari bafite inkambi mu nshingano, nka kimwe mu gikorwa remezo cyangiritse biturutse ku mazi yavaga mu nkambi, rero turimo gukorana kandi turabaha icyizere cy’uko mu gihe gitoya kiriya kiraro kizaba cyakozwe nk’uko abaturage babyifuza”.

Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi

Mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage byadindijwe n’isenyuka ry’icyo kiraro, birimo imyubakire kubera kubura aho banyuza ibikoresho, hakiyongeraho n’imibereho mibi aho abaturage bahangayikishijwe no kubona inzira ibafasha kugana serivisi z’ubuvuzi n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka