Gicumbi: Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yashenguwe n’amateka ya Jenoside

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Deb MacLean, yasuye Akarere ka Gicumbi atambagizwa ibikorwa binyuranye by’iterambere, aza kugera no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Mutete ruherereye mu Murenge wa Mutete, ashengurwa n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amb. Deb MacLean n'ubuyobizi bw'Akarere ka Gicumbi bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Mutete
Amb. Deb MacLean n’ubuyobizi bw’Akarere ka Gicumbi bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Mutete

Muri urwo ruzinduko yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, ndetse n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney.

Mbere yo gusura urwibutso rwa Mutete, yabanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ayaranze ako gace, cyane cyane ku gice cyihariye cy’abitwaga ibyitso biciwe ahubatse urwibutso rwa Gisuna, rushyinguyemo abishwe mu gihe bahigaga abo bitaga ibyitso.

Nyuma yo kubwirwa ayo mateka, Ambasaderi Deb MacLean yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Mutete, aho yunamiye inzirakarengane zirushyinguwemo, aganiriza bamwe mu bapfakazi barokokeye Jenoside muri ako gace.

Mu butumwa yatanze, Ambasaderi Deb MacLean, yashimiye u Rwanda uko rwitwaye nyuma ya Jenoside, yihanganisha abo yagizeho ingaruka, avuga ko Amerika izakomeza gufatanya n’u Rwanda kubaka iterambere ry’abaturage, kandi ko Amerika itazahwema gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside itazongera ukundi.

Mu butumwa bugufi yanditse mu gitabo kigenewe abasura akarere, yagize ati “Mbabajwe cyane n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Amerika yifatanyije n’u Rwanda mu gukumira Jenoside”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel, yavuze ko Ambasaderi Deb MacLean yaganirijwe ku mateka ya Jenoside, ariko mu biganiro bagiranye bavuga ku mibereho y’ako karere, iterambere ryako, aho ubukungu bw’akarere bushingiye n’ibindi.

Amb. Deb MacLean yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Amb. Deb MacLean yandika mu gitabo cy’abashyitsi

Meya Nzabonimpa yavuze ko muri ibyo biganiro birambuye bagiranye na Ambasaderi Deb MacLean ku wa Mbere tariki 12 Nzeri 2022, yabasezeranyije ko urwo ruzinduko rutabaye urwa nyuma, ko azakomeza gusura Akarere ka Gicumbi, aho Meya yagize ati “Yakozwe ku mutima n’amateka yasanze mu Karere ka Gicumbi, cyane cyane ayaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, adusezeranya ko azagaruka kudusura”.

Meya Nzabonimpa yasobanuriye Amb. Deb MacLean, imiterere y'Akarere ka Gicumbi
Meya Nzabonimpa yasobanuriye Amb. Deb MacLean, imiterere y’Akarere ka Gicumbi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka