Gicumbi: Abayobozi barashishikarizwa gukorana neza n’itangazamakuru

Abayobozi b’inzego z’ibanze barakangurirwa kugira imikoranire myiza n’itangazamakuru n’imwe mu nzira yafasha abayobozi gukemura ibibazo no gukosora amwe mu makosa arebana n’ubuyobozi n’abaturage.

Mu biganiro byahuje umuryango utegamiye kuri Leta Seerch for Common Ground n’inzego z’ubuyobozi, iza polisi, iza Gisirikare n’abakorera itangamakuru, Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/6/2012, bakanguriwe ko gukorana neza n’itanagazamakuru bigira ingaruka nziza ku gihugu.

Narcisse Kalisa, umukozi wa Search for Common Ground, yavuze ko itangazamakuru rihuza ubuyobozi n’abaturage rikavugira ba rubanda rugufi rutabasha gutinyuka ngo ijwi ryabo ryumvikane, kandi rikemura ibibazo byinshi mu gihugu n’ubwo bidahita biba ako kanya.

Yongeyeho ko itangazamakuru rigira uruhare mu guhindura imyumvire imwe n’imwe y’abayobzi n’abaturage rigakosora rigatanga n’inzira habonekamo igisubizo cy’ibibazo muri rusange.

Ati:“ Guhana amakuru hagati y’ubuyobozi n’abanyamakuru biha imbaraga abanyamakuru bakiri bato mu mwuga wo gutara no gutangaza amakuru”.

Bamwe mu bayobozi bitabiriye ibyo biganiro batanze ibitekerezo binyuranye ku mikoranire hagati yabo n’itangazamakuru, aho bamwe mu bafashe ijambo bavuze ko itangazamakuru rituma ibikorwa bya Leta bimenyekana, rikanafasha cyane kumenya ukuri ku makuru aba avugwa mu gihe bayakoreye ubucukumbuzi.

Yognyeho ko itangazamakuru rigira n’uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu, kuko rifatanya n’inzego z’umutekano kumenya ukuri ku kibazo runaka cyose cyaba hagati mu gihugu n’icyaturuka hanze yacyo.

Yanagarutse ku ruhare rigira mu gukurikiranira hafi buri kintu icyo ari cyo cyose, hakaba n’ibyo bamenya mbere y’umuyobozi bityo baramutse bahanye amakuru agasanga akazi karushaho kunoga.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka