Gicumbi: Abaturage barashishikarizwa kuvugurura inyubako z’umujyi

Nk’uko bigaragarira buri wese ko umugi wa wa Byumba wo mu karere ka Gicumbi uri mu migi yasigaye inyuma mu iterambere no kunyubako zitajyanye nigihe

Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwahagurukiye gushishikariza abaturage kuvugurura inyubako zabo mu rwego rwo kujyana n’inyubako zigezweho ziberanye n’umujyi.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, ari kumwe n’abayobozi b’inzego zitandukanye kuri uyu wa 14/5/2013 basuye Akagari ka Gacurabwenge ari na ko zingiro ry’umujyi wa Byumba abashishikariza kuvugurura inyubako zitajyanye n’umujyi.

Urugo rw'ibiti ntirwemewe mu mujyi wa Byumba.
Urugo rw’ibiti ntirwemewe mu mujyi wa Byumba.

Kayumba Emmanuel ushinzwe ubuzima mu Karere ka Gicumbi akaba akurikirana ibirebana n’isuku yerekanye ko inyubako zigomba kuba zigaragiwe n’indabo z’ubwiza, ubusitani bujyanye n’icyerekezo turimo, inzugi zo kumarembo y’ibipangu, n’ibipangu bikoze neza byubakishije amatafari akoze mu isima.

Yasabye abaturage kurangwa n’isuku mu mujyi ndetse bagashishikarira gutura bakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Byumba.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre, yabashishikarije kuvugura umujyi akaba yabasabye ko abadafite amafaranga bagana amabanki akabaha inguzanyo yo kubaka abatabishoboye bagafashwa kubona aho batura inyuma y’umujyi.

Ibipangu bidakinze nabyo barasaba ba nyirabyo kubikinga.
Ibipangu bidakinze nabyo barasaba ba nyirabyo kubikinga.

Avuga ko hateganijwe gutuzwa mu mudugudu wa Rwasama n’ahandi ariko bakava mu mugi. Yasabye ubufatanye n’inzego z’ibanze kugira ngo isuku n’iterambere ry’umujyi wa Gicumbi birusheho kwihuta.

Muri iki gikorwa cyo gusura aka kagari kagize igice kinini cy’umujyi basenye bimwe mu bipangu byari bigikozwe n’ibiti ndetse n’imbingo mu rwego rwo kubashishikariza kuvugurura aho batuye ndetse no kurushaho kubumvisha ko batuye mu mujyi atari mu cyaro ko bagomba kugira ishyaka ryo kuwuteza imbere.

Iyi niyo nyubako ijyanye n'igihe.
Iyi niyo nyubako ijyanye n’igihe.

Abacuruzi bo mu mujyi wa Byumba nabo batangaza ko basabwe gukora neza imbere y’amaduka hashyirwaho amapave kugirango bakomeze gufatanya n’akarere guhindura isura y’umugi nyuma y’uko akarere kari kubaka umuhanda w’amabuye ufite uburebure bwa km 3 muri uyu mujyi.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mugi byo ukwiye kubakwa mu buryo bugezweho kuko bigaragara ko uri mu migi iri inyuma mw’iterambere mu bijyanye n’inyubako..Hamwe na kibungo ntituyibagirwe..

byimana yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ariko akarere nako kanoze service gatanga, cyane cyane gutanga ibyemezo byo kubaka, gushyira amatara ku mihanda no gushaka abashoramali.

Dudu yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

yewe mugerageze mwubake kuko ugaragara nabi . abayobozi bazawubakemo batange urugero bashake n’abashoramari bahaza. ese bashakiye IPB ikibanza ku RUYAGA bakimura abadashoboye kubaka ibigezweho?

mvuye yanditse ku itariki ya: 15-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka