Gicumbi: Abaturage b’Umurenge wa Muko baguriye moto nshya DASSO

Abatuye umurenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi, bakomeje gufasha Leta mu bikorwa binyuranye aho bemeza ko iterambere n’umutekano urambye ari bo bagomba kuba ku isonga mu kubiharanira, cyane ko baherutse kugurira DASSO moto ifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi 300.

Abaturage baguriye moto nshya DASSO mu gufatanya kwicungira umutekano
Abaturage baguriye moto nshya DASSO mu gufatanya kwicungira umutekano

Nubwo igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, abo baturage ntibahwemye gukomeza ibikorwa batangiye, aho kugeza ubu bamaze gutanga umusanzu wabo mu kubaka umutekano, bafatanya na DASSO mu kuwubungabunga.

Ni nyuma y’uko na none bari bamaze igihe gito bishyize hamwe, baguriye buri mudugudu telefoni n’amasitimu mu kubafasha kwicungira umutekano mu midugudu yabo.

Abo baturage kandi ntibasigaye inyuma mu kubungabunga ibidukikije, aho ubu ingo hafi ya zose muri uwo murenge zamaze kubona amashyiga yitwa “Canarumwe”, mu rwego rwo kwirinda gutema ibitise bangiza amashyamba, no gukumira ibindi byakwangiza ibidukikije.

Abaganiriye na Kigali Today, bavuga ko uko gushyirahamwe babikura mu muco batozwa n’ubuyobozi, bakemeza ko bose biyemeje kubaka igihugu cyabo badategereje inkunga ya Leta.

Ujeneza Justin ati “Nta handi dukura ubu bufatanye uretse kugirana urukundo tukumva ko twasenyera hamwe tukazamura iterambere ry’umurenge wacu, ubuyobozi nabwo bwabigizemo uruhare aho bwagiye buduhuza mu bikorwa binyuranye, byaba mu mikino ndetse no mu myidagaduro”.

Muri gahunda yo kurengera ibidukikije hagabanywa itemwa ry’amashyamba mu kuzigama ibicanwa, hakomeje gutangwa iziko ryiswe canarumwe, cyane cyane binyuze mu matsinda anyuranye y’abagore, arimo iryitwa Tuganeheza n’iryitwa Umucyo.

Ujeneza avuga ko bamaze kumenya akamaro k’ibidukikije ku buzima bwabo ati “Ubu mu ngo zose zigize umurenge wacu wa Muko, twafashe ingamba zo gushyigikirana binyuze cyane cyane mu mashyirahamwe y’abagore. Buri wese afite rondereza za Canarumwe kuko twese twamaze gusobanukirwa akamaro k’ibidukikije ku buzima bwacu, iyo mfite nayishyuye amafaranga ibihumbi 27”.

Habineza Emmanuel nawe ati “Umurenge wacu wa Muko ntugira sitasiyo ya Polisi, ubwo twararebye dusanga aba DASSO nk’urwego rutwegereye bavunika cyane iyo tubahamagara mu ijoro tubitabaza, ugasanga bakoze urugendo rw’amasaha arenga abiri. Ni bwo twishyize hamwe tujya inama mu buryo bwo kuborohereza, buri muntu atanga uko yifite dukusanya amafaranga 1,314,000, tugurira DASSO moto nshya ifite n’ibyangombwa byose”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muko, Kayiranga Théobald, avuga ko kuba abaturage baharanira kwibungabungira umutekano bafasha na Leta mu bindi bikorwa binyuranye, ari uko bahabwa ijambo bagatanga ibitekerezo ku bibakorerwa.

Ikindi ngo gishimisha abo baturage ni gahunda bashyiriweho n’ubuyobozi, aho mbere ya Covid-19 bahurizwaga hamwe nyuma y’akazi mu mikino inyuranye ndetse abitwaye neza bagahabwa ibihembo ugasanga abaturage mu ngeri zinyuranye barishimye.

Barishimira amashyiga babonye ya Canarumwe
Barishimira amashyiga babonye ya Canarumwe

Abo baturage kandi bagiye bafashwa, aho abatishoboye bahawe akazi muri gahunda ya VUP bagiye bahabwa abajyanama babigisha uburyo babaho muri duke babona, ku buryo amafaranga make bahembwaga ngo bayabyazaga umusaruro akabateza imbere.

Ati “Iyo umuturage yamaze kubona ko ari we uri ku isonga ry’ibyo akorerwa nta mpamvu atatera imbere, urabona n’abatishoboye twahaye akazi muri VUP ubona baharanira kuva mu cyiciro barimo bitewe n’abajyanama twabahaye babaganiriza babereka ko umuntu ashobora kuva mu cyiciro akazamuka mu kindi ahereye kuri duke”.

Uwo muyobozi avuga ko uko gushyira hamwe umuturage akiyumvamo undi ari kimwe mu byabazamuye mu iterambere kugeza ubwo bafasha n’inzego z’umutekano.

Ati “Nk’ubu bishingiye amashyirahamwe, ingo hafi ya zose zamaze kubona iziko rya Canarumwe kuko bazi akamaro k’ibidukikije, iriya moto baguriye DASSO nta wabibahase ni bo bishyize hamwe bajya inama basanga bagomba korohereza DASSO nk’urwego abaturage bizera kandi rubegereye. Hari aho bitabazaga urwo rwego ugasanga rutegesheje amafaranga asaga ibihumbi bitanu, iyi moto izabafasha muri gahunda yo kubungabunga umutekano w’abaturage, no kugerera ku gihe ahabaye ikibazo ndetse no kugenzura imikorere y’amarondo”.

Kuba abo baturage barafashijwe n’ubuyobozi gukora ingendo-shuri mu bigo binyuranye, ngo ni kimwe mubituma bajijuka nubwo uwo murenge uri mu cyaro nkuko Gitifu Kayiranga abivuga.

Ati “Uwo muco wo gushyira hamwe bagiye banawuhaha ahantu hanyuranye, nk’ubu ku bufatanye n’ubuyobozi basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, basura ingoro y’ubutwari ku Kimihurura, Convention Center barayisuye, ndetse na Covid-19 yahagaritse urugendo aho twari twateguye gusura Kigali Arena twamaze no kugura amatike, ibyo byagiye bihindura imitekerereze y’abaturage”.

Umuganwa Umuyobozi wa DASSO mu karere ka Gicumbi, Jean Paul Nyangabo, arashimira abaturage badahwema gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kuwurinda, avuga ko muri ako karere hari gahunda yiswe umuturage ku isonga, aho kandi DASSO ikomeje kubafasha mu bikorwa binyuranye byaba ukubakira abatishoboye, kuboroza amatungo magufi ndetse no kubacungira umutekano.

Mbere ya COVID-19 bahurizaga abaturage mu marushanwa bakidagadura, ngo nicyo cyazamuye umuco wo gufashanya
Mbere ya COVID-19 bahurizaga abaturage mu marushanwa bakidagadura, ngo nicyo cyazamuye umuco wo gufashanya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka